Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUGaza:Ibisasu byatewe mu ijoro byishe 7 barimo abana 4

Gaza:Ibisasu byatewe mu ijoro byishe 7 barimo abana 4

Ibisasu bikomeje gusukwa na Israel muri Gaza bikomeje kwica abantu biganjemo abana aho ibisasu byatewe mu ijoro ryakeye, taliki 03 Mata 2024 mu gace ka Rafah gaherereye mu Burasirazuba hamaze kumenyekana ko byahitanye abantu 7 harimo abana 4.

Ibitero by’igisirikare cya Israeli birimo kwibasira amajyaruguru ya Gaza, aho agace ka Sheikh Ejlin kibasiwe kurusha utundi.

Tareq Abu Azzoum, ni umunyamakuru wa Al Jazeera, dukesha iyi nkuru, ari ku mirongo y’urugamba, avuga ko indege z’intambara za Israel ari zo zirimo gusuka ibisasu muri Rafah aho benshi barimo gushaka uko bakiza amagara yabo.

Ati:”Imirwano irakomeje, ibisasu birimo guterwa na Israel ntabwo biha abaturage agahenge, 7 barimo abana 4 ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima bahitanywe n’ibisasu byatewe kuva mu rukerera. Inkomere ubu zirimo kujyanwa ku bitaro bya Al Aqsa.” 

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rumaze gutangaza ko rugiye gushyiraho umpapuro zo guta muri yombi abayobozi n’abasirikare bakuru ba Israeli ngo baryozwe ibyaha by’intambara barimo gukorera muri Gaza bitwaje guhiga bukware umutwe wa Hamas uheruka kubagabaho ibitero karahabutaka.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup