Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUDRC:MONUSCO irimo gusoza ibikorwa byayo

DRC:MONUSCO irimo gusoza ibikorwa byayo

Nyuma y’imyaka 20 ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bashoje ibikorwa byabo muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibikorwa byo guhambira utwangushye kuri izi ngabo byatangiye muri Mutarama 2024, kugeza ku italiki 01 Gicurasi 2024 ibi bikorwa birakomeje  mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru agera ku UMURUNGA.com, avuga ko ibikoresho bimwe na bimwe by’izi ngabo bizaguma aho bari bakambitse kugeza bose bahashize, cyangwa bikegurirwa ingabo za FARDC.

Uretse aha, ngo ibindi birindiro bitanu, biherereye Mikenge, Minembwe, Rutemba, Uvira na Kavumu ngo bigomba kwegurirwa ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, FARDC, muri uku kwezi kwa Gicurasi(5) na Kamena(7) 2024.

Ibindi bibiri biri Baraka na Sanga, bigomba gufungwa mu kwezi kwa Gatanu.

Ibisigaye ngo bizafungwa cyangwa nabyo byegurirwe Ingabo za FARDC.

Izi ngabo zari zifite intego yo kurinda abaturage, zivuye muri iki gihugu mu gihe abaturage nta cyizere bakizifitiye kuko hagiye haba n’imyigaragambyo izamagana.

Ubu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harimo kubera imiryano ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije.

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup