Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURCS yemeje ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa

RCS yemeje ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko hari abakozi barwo bari gukurikiranwa bazira imyitwarire mibi, icyakora ruhakana amakuru avuga ko hari ababa bari kwigaragambya biyicisha inzara.

Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko haba hari abakozi ba RCS batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko “bafungiye ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu”.

Amakuru yavugaga ko abo bacungangereza bagera ku 135 batangiye uko kwiyicisha inzara ku wa 19 Mata 2024, aho bafungiwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemeje ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi.

CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza batyo, ahubwo ko bari mu Ishuri ry’amahugurwa i Rwamagana.

Ati :“Ku ishuri ry’amahugurwa rero ni ho haba n’ishami rishinzwe imyitwarire. Aha RCS ihashyira abakoze amakosa ikabigisha byaba ngombwa bakanahanwa.”

“Ubu rero abahari bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga cyane ko turi n’Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa sinumva ko ari ikintu cyagakwiriye guhuruza inzego.”

Ku bijyanye no kwiyicisha inzara kw’abo bakozi, uyu muvugizi yavuze ko “ibyo nta bihari” ndetse ari amakuru adafite aho ashingiye na cyane ko ari gutangwa n’abatarebwa n’icyo kibazo.

Ati: “Nibaza impamvu abatanga amakuru ari abatari mu bari guhanwa ahubwo byakabaye kuri ba nyir’uguhanwa ubwabo. Niba mwabonye inkuru yanditswe hari aho bigaragazwa ko mu byo bari kubazwa birimo no kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa. Ubwabyo ni amakosa”

“Ni ibisanzwe mu kazi iyo hari ukoze ikosa arabihanirwa, kuba bari gukurikiranwa ntibivuze ko RCS iri guhonyora uburenganzira bwabo. Kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa nk’uko inkuru yavugaga, nk’ababashinzwe ntabwo bikwiriye kuko bibyara amakosa ndetse byakomeza bikaba byaba n’ibyaha.”

Umuvugizi wa RCS yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko RCS ari urwego rwihariye, ifite ububasha bwo guhana mu buryo bwihariye ku buryo uwakoze amakosa ukurikiranyweho imyitwarire idahwitse yakosorwa.

CSP Kubwimana yavuze ko uko gukurikina abagaragayeho amakosa gutandukanye na bimwe bisanzwe byo gukurikiranwa n’inkiko, kuko “n’ubwo aba ari aho ngaho aba akibarwa mu kazi anahembwa kuko aba akiri umukozi.”

Yemeza ko ari ibintu bisanzwe ndetse nta mategeko byishe “kuba uwakoze amakosa yakurikiranwa kuko atari ubwa mbere bibaye.”

Yongeye kwibutsa ko iyo bibaye ngombwa ko uwo mukozi adasubizwa mu kazi ku bw’amakosa yafashe indi ntera ajyanwa mu nkiko, gusa yongeraho ati “mu by’ukuri twebwe icyo tuba tugamije ni uko umuntu yitekerezaho, agahindura imyitwarire.”

Bwambere iyi case yagaragajwe kuri x tariki ya 6 Mutarama 2024 ,bivuzeko hashize amezi akabakaba ane

https://twitter.com/sam_kabera/status/1743677665117155705?t=D5XWk3otLU_XvIK3H3ntUA&s=19

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup