Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROBugesera isezereye Rayon Sport iyisuzuguye cyane Police inamba ku mutoza

Bugesera isezereye Rayon Sport iyisuzuguye cyane Police inamba ku mutoza

Ikipe ya Bugesera igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon sport ibitego 2-0 mu mikino 2.

Ikipe ya Bugesera yatsindiye Rayon Sport i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Gusa mu mukino uheruka wa Shampiyona Rayon sport yahirikiye Bugesera mu manga igana mu cyiciro cya kabiri, ubwo ku italiki 20 Mata 2024 yayitsindaga 2-1.

Mu mukino wo kwishyura Rayon Sport byayisabaga kwigengesera kuko Bugesera yari ifite umujinya w’umuranduranzuzi yaje kurindimurira kuri Rayon sport ku munota  wa 50, ubwo Stephen Bonney wa Bugesera yatsindaga igitego cyanaje no gutandukanya impande zombi, maze Rayon Sport isezererwa ityo mu gikombe cy’Amahoro ku bitego 2-0 mu mikino yombi.

Mu wundi mukino, Gasogi yari yatsinze Police FC 1-0, mu mukino ubanza, byayisabaga guhagarara ku gitego cyayo cyangwa ikongeramo ikindi, gusa byarangiye Police yishyuye igitego yatsinzwe, baranganya hanyuma basezerera Gasogi United kuri Penaliti.

Intsinzi ya Police ni impano bahaye umutoza Mashami Vincent kuko iyo aramuka asezerewe nawe yari guhita asezera kuko mu masezerano ye harimo  gutwara nibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda bitaba ibyo akareba ahandi yerekeza.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza Bugesera na Police FC, Rayon Sport yisobanure na Gasogi ku mwanya wa Gatatu.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup