Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROImodoka yishe abantu 7 ibagongeye mu nkambi ya gisirikare

Imodoka yishe abantu 7 ibagongeye mu nkambi ya gisirikare

Imodoka ikora amasiganwa yakoreye impanuka ikomeye mu nkambi ya gisirikare muri Sri Lanka, abantu 21 barakomereka abandi 7 bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024, mu irushanwa rya Fox Hill Supercross ribera i Diyatalawa mu nkambi ya gisirikare.

Abapfuye barimo umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko n’abayobozi bane b’iryo rushanwa nk’uko byatangajwe n’Ingabo.

Amakuru y’ibanze yerekana ko uwari utwaye iyo modoka ntacyo yabaye, ndetse ngo ashobora gukurikiranwa n’Inkiko.

Iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yabereye mu nkambi ya gisirikare ryahise ritangizwa nk’uko ubuyobozi bwa Polisi bwabitangaje.

Nihal Talduwa, Umuvugizi wa Polisi, yabwiye BBC ko iyo modoka yarenze umuhanda yagombaga kunyuramo, aho byatumye igonga benshi mu bari aho.

Yagize ati: “Iyi mpanuka yabaye igihe imodoka yasimbukaga ikava mu nzira yari gucamo.”

Abatangabuhamya bo bavuze ko iyi mpanuka yabaye nyuma gato y’uko indi modoka iguye mu muhanda yari iri gucamo muri iryo rushanwa.

Amakuru ubuyobozi bwatangaje avuga ko abantu batanu bapfiriye muri iyo mpanuka, abandi babiri bapfira kwa muganga.

Iri rushanwa rya Fox Hill Supercross ritegurwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Sri Lanka.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup