Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYABurundi: Ibihumbi by'abaturage bimaze gukurwa mu byabo n'umwuzure

Burundi: Ibihumbi by’abaturage bimaze gukurwa mu byabo n’umwuzure

Ubuzima bw’abaturage b’Uburundi bukomeje kujya mu kaga kubera gusenyerwa n’umwuzure watewe n’imvura ikomeye yaguye muri iki gihugu.

Iyi mvura yatumye ikiyaga cya Tanganyika cyuzura kiramena, amazi asendera mu ngo z’abaturiye iki kiyaga, anangiza byinshi.

Uyu mwuzure wangije ikiraro cya Bujumbura, ahafatwa nk’isoko ya kabiri y’ubukungu mu Burundi.

Prof. Jean Marie Subushimike, ni impuguke mu mihindagurikire y’ikirere, akaba n’umwarimu w’ubumenyi bw’Isi muri kaminuza y’Uburundi, avuga ko ibi nta gikuba cyacitse cyane ko isi yose iri mu gihe cy’imvura, kandi abona ntacyo byahungabanyije ku bukungu.

Akomeza avuga ko iyo imvura iguye ubukana bwayo bubonekera mu myuzure, kandi aho batiteganyirije neza bibagiraho ingaruka.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko guhera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize abantu bagera ku bihumbi 200, bamaze kwimurwa n’umwuzure.

Abo umwuzure yatumye bahunga ubu ngo babayeho nabi, aho inyubako zabo zamaze gusenywa n’imyuzure, bigatuma ubuzima bwabo buhungabana.

“Kuva umwaka ushize imvura n’imyuzure byafashe indi ntera hano. Byatangiye gahoro gahoro amazi aza mu mirima, gusa kugeza ubu bimaze kurenga urugero. Ibintu nkibi ntabwo twigeze tubibona.” Joakim Ntirampeba, uwagizweho ingaruka n’imyuzure.

Ubu abagira neza nibo barimo kugerageza gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup