Thursday, May 23, 2024
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAIbyo kwambara amapantaro, kudefiriza gusiga inzara no gusuka muri ADEPR byavuzweho n'ubuyobozi...

Ibyo kwambara amapantaro, kudefiriza gusiga inzara no gusuka muri ADEPR byavuzweho n’ubuyobozi bw’itorero

Amakuru yagiye akwirakwizwa hirya no hino hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryakomoreye abagore barisengeramo kujya bambara amapantaro, kudefiriza, gusiga inzara no gusuka imisatsi, yanyomojwe n’iryo torero.

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacicikana amakuru y’uko abagore n’abakobwa basengera muri ADEPR bemerewe kwambara no kugaragara nk’abandi bagore bo mu yandi matorero agiye atandukanye akorera hano mu Rwanda.

Nk’uko bisanzwe mu madini n’amatorero ko bagira imigenzo, imyitwarire n’imyemerere ibaranga, no mu Itorero ADEPR niko bigenda, ariko cyane cyane ku bagore n’abakobwa aho bashyiraho ibyo bagomba gukurikiza haba kumyambarire ndetse n’uko bagaragara.

Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa usengera muri ADEPR, bagomba kuba bafite umusatsi utarimo ikindi kintu kiwuhindura kandi ntibaba bagomba gusuka, ndetse uwubishoboye mu gihe cy’iteraniro asabwa gushyira agatambaro mu mutwe.

Ikindi kandi ntibaba bemerewe kwambara amapantaro nk’abandi bo mu yandi matorero ndetse ntibaba bemerewe kwishyiraho ibirungo by’ubwiza.

Mu minsi yashize uwitwa Nsenga Yabesi kuri X yagiye kuri uru rubuga atangaza ko ADEPR yaba yakuyeho ibi byose bibuzwa abayoboke baryo b’igitsina gore, kuko bituma abayoboke baryo bagenda barivamo kubera ibyo babuzwa.

Ati: “Biravugwa! Itorero ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore/kobwa kwambara amapantaro/kabutura, gusuka no kudefiriza, gusiga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe kubera ko umubare mwinshi w’urubyiruko ukomeje kwigira muyandi matorero abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire.”

Aya makuru Nsenga yakwirakwije yageze kure agera no mu buyobozi bw’itorero, aho bwahise buyamaganira kure buyita ibihuha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup