Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUBugesera-Nyamata:Karate mu bato bahiga abandi mu midari-Sensei Abdias

Bugesera-Nyamata:Karate mu bato bahiga abandi mu midari-Sensei Abdias

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2024, mu karere ka Bugesera,Umurenge wa Nyamata mu Kigo cy’amashuri cya Bon Belge abana 60 babarizwa mu Imena Karate-Do,Federasiyo y’umukino wa Karate mu Rwanda babakoresheje ibizamini bibazamura mu ntera.

Uyu mukino wa Karate ukaba umaze kuba ubukombe mu Rwanda ariko by’umwihariko akarere ka Bugesera ko karimo kuza ku isonga mu kugira amashuri yigisha uyu mu kino abana bakiri bato.

Sensei Abdias yerekana abana n’imidari batwaye mu marushanwa akomeye

Ibi bikaba bishimangirwa n’umuyobozi wa Imena Karate-Do,Sensei Rugwiro Abdias,aho avugako afite abana benshi bafite imidari itandukanye irimo n’iya zahabu bagiye batsindira ku rwego rw’igihugu,aho anavugako babikesha ubufatanye bw’ababyeyi bagiye baba hafi abana kugeza begukanye imidari.

Asifiwe na Kaliza bafite imikandara ya Marron ni nabo bafite imidari myinshi

Kaliza Mary Marcrine(umunyeshuri wo mu mwaka wa Gatandatu) kuri Ecole du Bon Belge ni umwe mu begukanye imidari myinshi mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira kuko afite ibiri ya zahabu,ine ya Bronze ndetse n’umwe wa Silver.

Kaliza avugako yatangiye uyu mukino afite imyaka 7 ariko kuri ubu akaba ageze ku mukandara w’ikigina/Marron(Brown belt),ashishikariza ababyeyi koroherereza abana babo gukina karate ngo kuko bituma umwana agira ikinyabupfura mu ishuri ndetse akanatsinda neza.

Gahongayire Solange avuga uburyo umwana we karate yamugiriye umumaro

Gahongayire Solange,ni umubyeyi ufite umwana wigishwa Karate mu Imena Karate-Do avugako uyu mukino watumye umwana we agira ubuzima bwiza,

Ati:”Umwana wanjye mbere yagiraga ibibazo by’ubuhumekero,ntabashe kurya,ariko ubu ntakigira ikibazo cyo guhumeka ndetse ubu asigaye ashishikariye gufata amafunguro,mbese karate yatumye akomera ndetse no mu mitsindire mu ishuri atsinda neza kuko bituma atekereza cyane(…)”.

Rugamba Patrick, uhagarariye ababyeyi abashishikariza gukomeza gutera ingabo mu bitugu Imena Karate-Do

Rugamba Patrick,Umubyeyi uhagarariye abandi mu Imena Karate-Do,ashimira ababyeyi bashyigikira babo

Ati:”Karate ituma bagira Ikinyabupfura(Discipline) ku ishuri no mu rugo,ikindi ntabwo wafata izi kata ngo mu ishuri ntubifate.”

Yaboneyeho no gusaba ababyeyi ko bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga ibyo bagomba gukora kugirango abana babo bige neza bikorwe hakanashyirwa imbaraga mu kugura ibikoresho nkenerwa muri uyu mukino.

Sensei Jean Marie Vianney Mugwaneza ufite umukandara w’umukara Dan ya 5 niwe wayoboye ibizamuni ndetse ahagararira na Federasiyo yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira abana muri uyu mukino kuko ari mwiza anabizeza kuzakomeza gufatanya nabo.

Amafoto 

Byari ibyishimo bidasanzwe
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup