Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUKazungu Denis urukiko rumaze kumuha burundu

Kazungu Denis urukiko rumaze kumuha burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge  rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose ashinjwa uko ari 10 bifitanye isano n’abantu yagiye yica mu bihe bitandukanye.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024. Yahamijwe ibyaha birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato n’ iyicarubozo.

Hari kandi icyaha cyo kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Kazungu wemera ko yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, ibyinshi yabikoreye aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Kuva yagezwa imbere y’ubutabera, Kazungu yagiye yemera ibyaha byose yakoze, agasaba kugabanyirizwa ibihano.

Urukiko rwagaragaje ko rwasanze uburemere bw’ibyaha Kazungu Denis yakoze butatuma agabanyirizwa igihano. Ni urubanza rupfundikiwe rwari rumaze amezi atatu ruburanishwa.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup