Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUKirehe: Ushinzwe JADF yatawe muri yombi

Kirehe: Ushinzwe JADF yatawe muri yombi

RIB itangaza ko yamufunze tariki 29/02/2024,  mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ngo yakoze mu bihe bitandukanye kuva 2019.

RIB itangaza ko uyu mugabo  wari umukozi wa JADF Kirehe yafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe ko akubita akanakorera ibikorwa by’iteshagaciro umugore we bashakanye byemewe n’amategeko.

Ucyekwaho icyaha afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB itangaza ko icyaha akurikiranyweho cyo guhoza ku nkeke wo bashyingiranwe gihanwa n’ingingo y’147 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

RIB iributsa abaturarwanda ko guhoza ku nkeke uwo mwashakanye ari icyaha gihanwa n’amategeko, inasaba abakorerwa ibyaha nk’ ibyo ndetse n’ ibindi byaha muri rusange kujya batanga amakuru ku gihe.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup