Saturday, May 18, 2024
HomeUBUZIMANgoma: Basinziriye igihe kinini nyuma yo kunywa umuti uterwa inka

Ngoma: Basinziriye igihe kinini nyuma yo kunywa umuti uterwa inka

Mu Karere ka Ngoma, inkuru y’abana banyoye umuti w’inka bose bagasinzirira rimwe yavugishije abantu benshi harimo n’ababyeyi babo.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, ahagana saa tatu za mugitondo nibwo abana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itatu n’irindwi bose basanzwe basinziriye, ababyeyi babo bemeza ko bari bamaze nkunywa umuti w’inka wica amasazi, ubwo barimo bakinira hanze bonyine.

Ababyeyi bombi b’aba bana babwiye BWIZA ko ubwo umugabo wo muri urwo rugo yari asoje gutera inka umuti, agasiga hanze agacupa karimo uwo muti agiye gushaka ubwatsi. Nyuma abo bana baza guhengera nta muntu ubareba banywa uwo muti, abo babyeyi bavuze ko uwo muti wica amasazi, ukirukana n’utundi dusimba dutandukanye.

Aba babyeyi babiri buri umwe afitemo abana babiri umuhungu n’umukubwo, bose bemeje ko batazi igihe aba bana basohokeye bakabasiga mu nzu bavungura ibigori.

Umwe yagize ati: “Ubwo bari bamaze gufata ibyo kurya bya mugitondo, bakinaga bisanzwe, ariko ntitwamenye ibiri kubera hanze, nyuma twagiye kubona tubasanze mu nzu bose basinziriye, twihumurije twumva banyoye wa muti.”

Aba babyeyi bumvise umuti uhumura nabi, bagenzuye babona n’aho bajugunye ako gacupa kavuyemo uwo muti, ikindi bashidikanyaho ni uko umwe muri abo bana ashobora kuba ariwe washutse abandi nubwo byababereye urujijo.

Aba bana bajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Kirehe bitabwaho, bahabwa umuti ugabanya ingaruka ziterwa n’umuti bari banyoye, umwe aza gukanguka mu gihe cya saa kumi n’imwe z’umugoroba, abandi bagenda bakanguka mu masaha y’ijoro.

Birashoboka ko abo bana bibeshye ku icupa ryari ririmo uwo muti banyoye, kuko ngo ababyeyi babo bari basanzwe bagura umuti uri mu icupa rifite ibara ritandukanye n’uko iryo cupa risa.

Ati: “Bose basomyeho bararinganiza kuko barembye kimwe.”

Ba nyiri urwo rugo hari hashize iminsi mike baje gutura mu Karere ka Ngoma kuko bahaje baturutse mu nkambi y’impunzi ya Mahama, aho bageze bakaba boroye inka.

Undi mubyeyi we yaje kubasura aturutse muri iyo nkambi, akaba avuga ko abana be bagendeye mukigare cy’abandi kuko uwo muti atari ubwambere bari bawubonye.

Uwakurikiranye aba bana kuva bagera mu bitaro, Dr Lydia, yatangaje ko babonye ibyo kubafasha, kandi baraza kumera neza nyuma yo gukanguka.

Ababyeyi b’abo bana bo bagiriwe inama yo kudashyira ahagaragara imiti kuko abana baba badasobanukiwe ko byabagiraho ingaruka.

Ababyeyi b’abo bana bo bavuze ko babonye isomo ku buryo bagiye kujya bagenzura aho abana babo bari, ndetse bakabarinda kugira aho bahurira n’ibintu byashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo n’imiti nk’iyo banyoye igatuma basinzira kuva mugitondo kugeza bwije.

Gusinzira kw’aba bana kwari kwateye ababyeyi babo guhangayika.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup