Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURDC: Mu masaha make M23 yongeye Bitonga na Kalungu mu duce igenzura

RDC: Mu masaha make M23 yongeye Bitonga na Kalungu mu duce igenzura

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 04 Gicurasi 2024, imirwano ikomeye yari ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo, yabereye muri Teritwari ya Masisi, Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, mu birometero 15 uvuye Bweramana yasize inyeshyamba za M23 zegukanye uduce twa Bitonga na Kalungu.

Kivu Morning Post yatangaje ko mbere y’uko M23 ifata ibyo bice, imirwano yabanje gusatira Bweramana, mu gihe ngo abaturage ba Bitonga, Bishange, Kashenda na Bweramana batinyaga uburyo M23 isubiza FARDC ikoresheje ibisasu biremereye n’imbunda ziremereye ziri i Minova.

Ngo abaturage bahungiraga mu midugudu itandukanye muri Kalehe no muri Centre ya Minova, aho ngo abaturage bari mu cyobo kubera intwaro ziremereye ziri kurasira hafi yabo.

Amakuru avuga ko agace ka Bitonga M23 yigaruriye ku wa Gatandatu taliki 04 Gicurasi 2024, kareba imijyi ya Minova muri Kivu y’Amajyepfo na Bweramana muri Masisi.

Bivugwa ko kwegera imbere kw’inyeshyamba za M23 muri kariya gace, bizabafasha kwihuta berekeza i Kalungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uduce twa Bitonga na Kalungu twongewe ku rutonde rw’ahantu M23 imaze kwigarurira.

Abaturage bahungiraga muri Centre ya Minova ku bwinshi

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup