Sunday, May 19, 2024
HomeAMAKURUMusanze: Umukingo waridutse wishe umugore abana be barakomereka umugabo arokorwa n'akazi

Musanze: Umukingo waridutse wishe umugore abana be barakomereka umugabo arokorwa n’akazi

Mu Karere ka Musanze umuntu umwe mu bantu bane bari baryamye mu nzu yaridukiwe n’umukingo yitabye Imana, abandi batatu bavanywemo bakomeretse.

Inzu y’uyu muryango iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kamisave ho mu Mudugudu wa Rugari.

Amakuru avuga ko uku kuriduka kwatewe n’ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 04 Gicurasi 2024.

Iyi nzu yaridukiwe n’umukingo yari iryamyemo Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 y’amavuko wahise yitaba Imana, ku bw’amahirwe abana be batatu bavanywemo ari bazima ariko bakomeretse.

Uyu muryango wari usanzwe ugizwe n’abantu batanu, ariko umugabo ntabwo yari ahari kuko asanzwe afite akazi mu Mujyi wa Kigali.

Bwana Barihuta Assiel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yemeje ko ibi byabaye, avuga ko bahise bihutira gutabara.

Ati: “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge, ni umuryango wari ugizwe n’abantu batanu ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yagiye gupagasa i Kigali.”

Arakomeza ati: “Abandi batatu basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n’ibyaba byangirikiyemo.”

SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje aya amakuru, yihanganisha umuryango wagize ibyago, aboneraho no gusaba abaturage kwirinda gutsimbarara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kujya bubahiriza amabwiriza ya Metheo Rwanda.

Ati: “Twabimenye twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n’umuryango we.”

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup