Mu Karere ka Musanze umuntu umwe mu bantu bane bari baryamye mu nzu yaridukiwe n’umukingo yitabye Imana, abandi batatu bavanywemo bakomeretse.
Inzu y’uyu muryango iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kamisave ho mu Mudugudu wa Rugari.
Amakuru avuga ko uku kuriduka kwatewe n’ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 04 Gicurasi 2024.
Iyi nzu yaridukiwe n’umukingo yari iryamyemo Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 y’amavuko wahise yitaba Imana, ku bw’amahirwe abana be batatu bavanywemo ari bazima ariko bakomeretse.
Uyu muryango wari usanzwe ugizwe n’abantu batanu, ariko umugabo ntabwo yari ahari kuko asanzwe afite akazi mu Mujyi wa Kigali.
Bwana Barihuta Assiel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yemeje ko ibi byabaye, avuga ko bahise bihutira gutabara.
Ati: “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge, ni umuryango wari ugizwe n’abantu batanu ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yagiye gupagasa i Kigali.”
Arakomeza ati: “Abandi batatu basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n’ibyaba byangirikiyemo.”
SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje aya amakuru, yihanganisha umuryango wagize ibyago, aboneraho no gusaba abaturage kwirinda gutsimbarara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kujya bubahiriza amabwiriza ya Metheo Rwanda.
Ati: “Twabimenye twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n’umuryango we.”