Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUKamonyi:Imbangukiragutabara yaheze mu mazi itwaye abarwayi

Kamonyi:Imbangukiragutabara yaheze mu mazi itwaye abarwayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera-Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bwatangaje ko bwohereje imbangukiragutabara (Ambulance) mu Kigo Nderabuzima gufata abarwayi babiri barimo Umubyeyi n’Umwana we bari bamerewe nabi, igarutse ivuye kubafata ihura n’inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi imanura umukingo n’amazi menshi imodoka iheramo biba ngombwa ko hitabazwa Breakdown.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Théogene yavuze ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha 9 mu isayo kuko bageze ubwo biyambaza Breakdown ivuye i Kigali.

Yagize ati: “Twabanje gukuramo abarwayi babiri duhamagaza indi ibajyana mu Bitaro bya Remera Rukoma kubera ko bari bamerewe nabi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma yavuze ko yaguye mu isayo saa saba zijoro ikiba yavuyemo saa tatu za mu gitondo.

Dr Jaribu avuga ko imihanda igana hirya no hino mu bigo Nderabuzima bakoreramo yangijwe n’imvura kugera ku barwayi bikaba bigorana.

Avuga ko amazi yinjiye muri moteri y’imbangukiragutabara bakaba bagiye kuyijyana mu igaraji kugira ngo ikorwe.

 

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup