Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURCS yafunguye abacungagereza bari bafungiye i Rwamagana

RCS yafunguye abacungagereza bari bafungiye i Rwamagana

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera ’ku mezi atanu’ bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana bamaze kurekurwa.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangaje ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.

CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk’uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati: “Yego ni byo.”, ku gihe bafunguriwe ati: “Ku wa Kabiri.”

Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.

Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.

Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.

Ati: “Bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.”

CSP Kubwimana yatangaje muri aba bacungagereza, hari abashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abahagaritswe by’agateganyo ndetse n’abo biteganyijwe ko basubira mu kazi.

Ati: “Hari abashyikirijwe RIB, hari abahagaritswe by’agateganyo, hari n’abazagaruka mu kazi. Ni ibyiciro bitatu.”

CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup