Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYAM23 yahamije ko gufata Rubaya idafite intego y'amabuye y'agaciro

M23 yahamije ko gufata Rubaya idafite intego y’amabuye y’agaciro

Ku munsi w’ejo taliki 30 Gicurasi ni bwo umutwe w’inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro, gusa umuvugizi wa M23 mu bya Police, Bertrand Bisimwa yavuze ko intego bari bafite atari amabuye y’agaciro.

Rubaya ibarizwa muri Gurupema ya Mufunyi Matanda, yo muri Teritwari Masisi yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije M23 n’itsinda rifatanya n’ingabo za Congo FARDC, iza kwigarurirwa na AFC /M23.

Benshi bahise babibona mu ndorerwamo yo gushaka amabuye y’agaciro, gusa Bertrand Bisimwa yatanze umucyo ku byibazwaga.

Yisunzwe Twitter(X), yagize ati:”Imirwano yabereye hafi ya Localite ya Rubaya, ntabwo twari dufite intego yo gusarura amabuye y’aka gace. ”

Bertrand Bisimwa ntabwo yigeze akomoza ku ntego yindi bari bafite, gusa uyu mutwe ukunze kuvuga ko intego yabo ari ukubohora abaturage bakomeje kurengana hano muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo biganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi.

Amakuru ahari ngo ni uko muri iyi mirwano M23 yahafatiye intwaro nyinshi, hagwamo ingabo 67 za Leta, aba Wazalendo 45, ingabo z’Uburundi 32, ngo harimo n’aba FDLR hataramenyekana umubare, ndetse n’imbonerakure zafashwe mpiri.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup