Thursday, May 16, 2024
HomeAMAKURUGatsibo: Abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside

Gatsibo: Abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru taliki 27 Mata nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rw’umukecuru Kantarama wasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana bamuboshye amaguru n’amaboko, kuri ubu abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Kantarama Immaculée w’imyaka 64, ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu mudugudu wa Kamunini akagali ka Gakoni,umurenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo.

Gasana Richard, ni umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yahamirije IGIHE, dukesha iyi nkuru ko hari abantu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu  rupfu rw’uyu mukecuru, ati:”Iperereza riracyakomeje, hari abantu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mukecuru, mperuka bari kubazwa n’inzego z’umutekano, ni ibintu bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakiri ubugome nk’ubu ndengakamere. “

Yakomeje avuga ko” urebye bamwishe bamuhotoye, nyuma umurambo ugasangwa muri salo.”

Gasana Richard, Meya w’akarere ka Gatsibo yageneye ubutumwa abaturage abasaba ko bakwiye kurangwa n’ubumuntu buri wese akubaha mugenzi we, ngo kuko ari byo bikwiriye buri wese.

Yakomeje ahumuriza abaturage, ababwira ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ko abantu bishe uyu mukecuru bazakurikiranwa bagahanwa ku buryo bibera isomo abandi.

Mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Mata 2024, ni bwo uyu mukecuru yashyinguwe.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup