Friday, May 17, 2024
HomeUBUREZIPadiri washinjwaga ubusambanyi yahawe kuba ushinzwe amasomo muri GS Musenyi

Padiri washinjwaga ubusambanyi yahawe kuba ushinzwe amasomo muri GS Musenyi

Umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro wigeze guhagarikwa by’agateganyo mu mpera za 2018, ashinjwa ubusambanyi n’ubusinzi bukabije, nubwo kugeza ubu atabashije kwihana ngo asubizwemo, yahawe inshingano bivugwa ko akora neza zo kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi.

Ushinzwe uburezi gatolika muri Diyosezi ya Gikongoro, Padiri François Xavier Kabayiza, avuga ko Padiri Augustin Ndikubwimana ari we wahagaritswe, ubu akaba ashinzwe amasomo mu ishuri rya GS Musenyi riherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha, ndetse ngo akora neza inshingano ze.

Ati: “Ubundi igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye n’uburezi bukagira ibyabwo. Ariko kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza. Nanjye tujya tuvugana, ni umuntu rwose witanga mu kazi. Kera bamuvugagaho kunywa izonga, ntabyo agikora. Niba anabikora biba nyuma y’akazi kuko atarigera abura mu kazi ngo usange yasibye cyangwa usange afite ikibazo ku kazi.”

Padiri Kabayiza avuga ko ku bijyanye n’ubusambanyi uriya mupadiri yavugwagaho bwatera impungenge, uwakumva ko bwamurangaga nyuma akoherezwa kurera, n’ubwo nta wabihagazeho, birashoboka ko byaba ari byo cyangwa atari byo.

Ati: “Ubundi mbere hose nta bibazo yari afite. Ubona ari nk’ibibazo bijyanye n’imitekerereze (psychologique) yagize, ariko ubu bigenda bikira. Kuko kugeza ubu nta kibazo afite.”

Yongeyeho ko na bo ubwabo bamukurikiranira hafi, agira ati: “Ntabwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”

Bamwe mu bazi uriya mupadiri bavuga ko yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri, ariko hakaba hashize imyaka itandatu atarasubizwamo, gusa ngo agihagarikwa yahawe amahirwe yo gusubira kwiga, ari byo byamubashishije kuba umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuri.

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro, avuga ko kuba atarikosoye mu myaka ibiri ari byo byatumye atongera gusubizwa mugipadiri hakaba hashize imyaka itandatu.

Ubusanzwe bivugwa ko kiliziya
idashobora gusezeranya umuntu wabaye umupadiri nyuma akabuvamo. Icyakora Musenyeri Hakizimana avuga ko urukiko rwa Kiliziya iyo rwemeje ko akuriweho isakaramentu ry’ubusaseredoti bishoboka.

Ati: “Twohereza dosiye kwa Papa, hanyuma inkiko za Kiliziya zigasuzuma, bakavuga bati tumukuriyeho amasezerano, ni umulayiki usanzwe, ashobora gukora amasezerano yandi.”

Diyosezi ya Gikongoro ngo yabaye yihoreye Augustin Ndikubwimana, kugira ngo abanze akore, amenyere akazi, ariko muri iyi minsi ngo hari gushakwa uko yakorerwa dosiye ikoherezwa i Roma.

Hajya kumenyekana ko uyu mupadiri yahagaritswe, muri Mata 2018 Diyosezi gatolika ya Gikongoro yashyize hanze itangazo, ryamenyeshaga abantu bose cyane cyane abakirisitu gatolika, ko Augustin Ndikubwimana yahagaritswe ku murimo w’ubusaserudoti mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iryo ryatangazo ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu, hakaba nta muntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

Diyosezi ya Gikongoro

Kigali Today

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup