Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUPolisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu rwego rwo kwirinda impanuka muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aho usanga imihanda inyerera, yarengewe n’inkangu, ibidendezi by’amazi ndetse hari n’ibihu bituma badashobora kureba imbere.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cyo hejuru (hagati ya mm40 na mm180) mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko buri mwaka ku isi yose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 1.3, aho inyinshi zituruka ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kurushaho gukomeza kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro, bakora ibishoboka byose kugira ngo birinde icyo ari cyo cyose gishobora guteza impanuka zo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura y’Itumba by’umwihariko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga arasaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza kubigenzura mbere yo kwinjira mu muhanda.

Yagize ati: “Abatwara ibinyabiziga mbere na mbere barasabwa kuba bafite icyemezo cy’uko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge, ariko na none mbere yo kwinjira mu muhanda bakabanza bakagenzura ko ibinyabiziga batwaye bimeze neza, cyane cyane amapine, yaba ashaje bakayasimbuza, cyangwa niba uduhanagura ibirahure dukora neza.”

Yakomeje ati: “Amatara y’ikinyabiziga agomba kuba yaka na feri zikora neza kandi utwaye akirinda kugendera ku muvuduko munini, kuko biri mu byakongera impanuka cyane cyane mu mihanda irimo icyondo n’ibidendezi by’amazi bigaragara ahenshi mu bihe by’imvura.”

ACP Rutikanga yasabye kandi abatwara ibinyabiziga kwirinda guhatiriza bashaka gukomeza mu gihe basanze hari aho umuhanda warengewe n’amazi cyangwa inkangu, ahubwo bagaparika ku ruhande bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa ariko bakirinda guparika munsi y’ibiti no hafi y’imikingo kuko bishobora kubagwira ndetse n’ahanyura imivu y’amazi y’imvura.

Mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 biza ku isonga mu guhitana benshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, impanuka zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abantu.

Polisi y’u Rwanda, binyuze mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, ivuga ko impanuka n’ingaruka zazo byakumirwa, habayeho guhindura imyumvire kw’abakoresha umuhanda bakirinda uburangare n’indi myitwarire iteza impanuka, bigatanga icyizere cy’umutekano wo mu muhanda usesuye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup