Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURURutsiro: Abagizi ba nabi bateye urugo rw'umuturage baramwiba basiga banamutemye

Rutsiro: Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage baramwiba basiga banamutemye

Habumugisha Felecien usanzwe ucuruza amatungo magufi, yatewe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze mu rugo rwe, baramutemagura bamugira intere ndetse bamwambura amafaranga y’u Rwanda 2,000,000.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mata 2024, mu masaha ya saa sita n’igice z’ijoro bibera mu Mudugudu wa Torwe, mu Kagari ka Busuku ho mu Murenge wa Nyabirasi.

Amakuru avuga ko Habumugisha yari yiriwe acuruza amatungo mu isoko rya Mahoko, aba bagizi ba nabi bamuteye mu nzu baciye urugi baramutema baramukomeretsa, bari hagati ya bane na batandatu.

Mpirwa Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, yahamije aya makuru.

Yagiraga ati: “Nibyo koko Habumugisha mu ijoro ryakeye yatewe n’abagizi ba nabi baciye urugi baramukomeretsa, ndetse yatubwiye ko bamwambuye amafaranga miliyoni 2 Rwf, nyuma yo kumenya aya makuru twamukurikiranye tubasha gufata umwe mu bakekwa, turakomeje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare wese.”

Gitifu yakomeje yibutsa abaturage ko badakwiriye kurarana n’amafaranga kandi bafite aho bayabika hafite umutekano nko kuri telefone, cyangwa se bakayabitsa kuri za sacco beregerejwe.

Aburira abaturage ko kandi batazihanganira uwo ari we wese ushaka gutungwa n’ubujura bityo abasaba gucika kuri iyo ngeso.

Habumugisha wari wakomerekejwe bikabije yivuje ku ivuriro rito rya Bwiza, kuko yari yakomerekejwe ku gahanga, ku kaguro no ku kaboko.

Bwiza avuga ko ubwo yakoraga iyi nkuru, umwe mu bakekwaga na Habumugisha yari amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano agiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kivumu.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup