Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURUDiregiteri nyuma yo kohereza umutetsi guhagararira ibizamini bya Leta yongeye kugwa mu...

Diregiteri nyuma yo kohereza umutetsi guhagararira ibizamini bya Leta yongeye kugwa mu makosa.

NKURUNZIZA Jean Bosco umuyobozi wa GS Kabuga Catholique yahagaritswe amezi 3 mu mirimo ye nyuma y’amakosa yagaragaweho mu kazi harimo no kugirana amakimbirane n’abarimu ayobora.

Uyu muyobozi mbere y’uko aza kuri iki kigo yayoboraga GS Musave ikigo cy’amashuri kiri mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo. Ni ikigo gicungwa n’umurenge ufatanije na Paruwasi Gatulika ya Ndera giherereyemo.

Ajya kuvanwa kuri iki kigo nabwo yari yagiranye amakimbirane n’abarimu ahanini ashingiye ku kuba yarohereje umukozi wo mu gikoni witwa Isabelle ngo ajye guhagararira ibizamini bya Leta kandi abarimu bahari.

Uyu NKURUNZIZA ajya kugera kuri GS Musave nabwo yari avanwe mu Karere ka Kirehe. Ubwo yahageraga Abarimu na bamwe mu babyeyi babanje kwinubira imicungire mibi y’umutungo, aho umuyobozi ngo yigurizaga amafaranga y’ikigo ntawe abajije, ubundi agapanga ibikorwa bishorwamo amafaranga atagishije inama Komite zibishinzwe.

Icyatumye bizamba kurushaho ni ubwo uyu muyobozi Nkurunziza Jean Bosco yafataga umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri, akamushyira ku rutonde rw’abarimu bazajya guhagararira ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Amalisiti yoherejwe ku murenge, ku Karere no muri REB, maze uyu mukozi wo mu gikoni witwa Musabyimana Isabelle asohoka ku rutonde rw’abemerewe gusuruveya ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu mu iseminari nto ya Ndera.

Abarimu bamukubise amaso bagwa mu kantu, amatelefoni atangira gucicikana, ku buryo uwo murimo yawukoze umunsi umwe gusa.

Si ibyo gusa kuko banavuga ko hari umwarimu wigisha mu mashuri abanza wahawe Ingengabihe (Horaire-Timetable) yerekana ko yigisha mu mashuri yisumbuye, bikamuhesha uburenganzira bwo kujya gukosora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange.

Iki gihe hari muri 2020 none nyuma y’imyaka igera kuri ine NKURUNZIZA ahagaritswe amezi atatu kubera Andi makosa harimo no kwemerera umwarimu kwigisha ku bigo bibiri bitandukanye mu gihe kimwe akajya amuha ibihumbi 20 bya buri kwezi.

Src: Bwiza

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ku mutwe w’iyi nkuru ntabwo ari iy’umwe mu bavugwa muri iyi nkuru.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup