Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROMuhanga-Mushishiro: Akagari ka Munazi kegukanye umwanya wa mbere gatsinze Matyazo

Muhanga-Mushishiro: Akagari ka Munazi kegukanye umwanya wa mbere gatsinze Matyazo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, nibwo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Mushishiro hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga bw’abaturage.

Uyu mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wabereye ku kibuga cya Rwigerero wahuje ikipe y’Akagari ka Munazi gaherereye mu Majyaruguru y’uyu Murenge wa Mushishiro ndetse n’iy’Akagari ka Matyazo gaherereye mu Majyepfo y’uyu murenge.

Ikipe ya Munazi na Gitifu wa Rwigerero

 

Ikipe ya Matyazo na Gitifu wa Rwigerero

Umukino watangiye ku isaha ya Saa 3:50 PM, utangira ku mpande zombi batakana, ariko byasabye iminota 2 gusa ikipe ya Munazi iterekamo igitego cya mbere biturutse ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Matyazo.

Umukino wakomeje kujya mbere impande zombi zikomeza kwatakana maze ku munota wa 21 ku mupira wari uturutse kuri gatatu ka Munazi ku witwa Elissa wahereje neza umupira KWIZERA maze awucuma gato acenga myugariro wa MATYAZO ubundi arekura ishoti rikomeye cyane umuzamu ntiyamenya aho umupira unyuze icya kabiri kiba kiranyoye.

Ku ruhande rw’abafana ba MUNAZI ibyishimo byabaye byinshi, byasaga nk’aho umukino ugiye kuborohera ariko ibyo byishimo ntibyarambye kuko ku munota wa 36 ikipe ya MATYAZO yatsinze igitego cya mbere biturutse ku kutumvikana kwa ba myugariro n’umuzamu wa Munazi.

Ikipe ya Munazi yahise isa n’icitse intege ariko ikomeza gukanira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko ku munota wa 4 gusa w’icyo gice nanone Munazi yateretsemo igitego cya 3 gitsinzwe n’uwitwa Sedrick uzwi ku izina rya Shitani.

Ikipe ya MATYAZO nyuma yo gutsindwa yabaye nk’icika intege ariko ikomeza guhatana igenda isimbuza uwo ishyizemo ikongera ikamukuramo, ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo ku munota wa nyuma umusifuzi HAKIZIMANA Valens ahushye mu ifirimbi maze umukino urangira ku ntsinzi ya Munazi y’ibitego 3 ku busa bwa Matyazo.

Ikipe ya Munazi itwaye uyu mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Akagari ka Rukaragata mu igitego 1 -0 ikurikizaho Akagari ka RWASARE muri 1/2 iyitsinda ibitego 6-0 none ku mukino wa nyuma itsinze Matyazo 3-1.

Matyazo nayo itsindiwe ku mukino wa nyuma ihageze nyuma yo gutsinda mu majonjora Akagari ka RWASARE ku bitego 3-2 ariko kahise kagaruka muri 1/2 nk’ikipe yatsinzwe neza. Matyazo yakurikijeho muri 1/2 Akagari ka Rwigerero kari karasezereye mu majonjora aka Nyagasozi, maze Matyazo isezerera Rwigerero ku bitego 3-2.

Biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza no ku rwego rw’akarere.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup