Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIMYIDAGADURODr Nsabi na Bijiyobija bava i Musanze bakoze impanuka

Dr Nsabi na Bijiyobija bava i Musanze bakoze impanuka

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024, umunyarwenya Nsabimana Eric (Dr Nsabi) na mugenzi we Imanizabayo Prosper (Bijiyobija) baraye mu Bitaro bya Nemba, nyuma yo gukora impanuka.

Iyi mpanuka yabaye bageze ahitwa Kivurunga mu Karere ka Gakenke, mu muhanda Musanze-Kigali, imodoka yabo barimo yaraguye bahita bihutanwa mu bitaro.

Kabera Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivurunga, yahamirije Kigali Today aya makuru.

Ati: “Bakoze impanuka mu ma saa mbiri z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu Bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha.”

Kigali Today mu gushaka kumenya uko abakoze impanuka bameze, Dr Nsabi ku murongo wa telefone, avuga ko bamaze kuva mu bitaro.

Ati: “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije, Twaraye mu Bitaro bya Nemba, ariko ubu turatashye ni amahoro.”

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup