Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROReal Madrid yatsinze Barcelona ica amarenga yo gutwara igikombe cya 36 #Laliga

Real Madrid yatsinze Barcelona ica amarenga yo gutwara igikombe cya 36 #Laliga

Mu gihe kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mata 2024 habaga umukino w’ishiraniro wahuzaga FC Barcelona na Real Madrid, Real Madrid ni yo yabaye umunyamahirwe w’umunsi kuko yatahanye intsinzi.

Ni umukino wa EL Classico uba wahuruje amahanga, kuri iyi nshuro wabereye kuri Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid.

Mbere y’uyu mukino imihigo iba ari myinshi ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Real Madrid ntabwo barimo bavuga cyane, gusa ku ruhande rwa Barcelone yari ifite ishavu ryo gusezererwa muri UEFA Champions league, barimo barema agatima abafana batangira gutanga isezerano ry’impozamarira ryo gutahukana intsinzi imbere ya Real Madrid bakiyunga gutyo.

Perezida Juan Laporta, yagize ati:”Tugiye i Madrid gutsinda.”

Yamal Lamine, ku myaka 16, waje no kuba umukinnyi mwiza waranze umukino, akaba n’umukinnyi wa kabiri wakinnyi atangira mu kibuga muri El Clasco, mbere y’umukino yatangaje ko nibura ibitego 3-1, ari byo bitego bari bupfunyikire Real Madrid.

Ibi byatangiye bitanga icyizere gusa bisaba agatuza, gukomeza umutsi n’amayeri menshi.

Umukino watangiye maze ku munota wa 6 gusa Christensen wa Barçelona atsinda igitego, inzozi zabo zari zitangiye, ku munota wa 18,Vinicius yishyuye iki gitego kuri Penaliti, biba bisubiye irudubi, ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 69, Lopez wa FC Barcelona yaje gutsinda igitego cya kabiri, ibyishimo bitatinze kuko ku munota wa 73,Vazquez yaje gutsinda igitego cyo kunganya 2-2.

Aho byari bigeze byasabaga kwitonda n’ubwenge bwinshi ngo hatagira ikosa na rito ribaho, iminota 90 yarangiye amakipe akinganya, mu minota y’inyongera, Yuda Bellingham, nyuma yo kugambana n’umutima we, yahisemo kuba umucunguzi maze ku munota wa 91 atsinda igitego cy’intsinzi itaha i Casablanca, i Catalonia bitongonya bataha bimyiza imoso.

Ni igitego kitavuzweho rumwe, kuko benshi bemezaga ko umupira utigeze urenga umurongo.

Marc Andre Ter Stegen, wari mu izamu rya FC Barcelona, byabereye mu maso kurusha undi wese, ahamya ko iki gitego ari ikimwaro kuri football, mu burakari ati:”Iki ni ikimwaro ku mupira w’amaguru. Nta koranabuhanga ryo kureba ko umupira warenze umurongo rihari, ntabwo wabyizera. Uyu mupira ushorwamo akayabo k’amafaranga ku bintu nk’ibi biteye isoni.”

Igitego kitavuzweho rumwe

Iyi ntsinzi ya Real Madrid ya 3-2,yatumye ibyishimo byayo biguma mu gitereko nyuma yo gusezerera Manchester city muri UEFA Champions league muri 1/4, kandi bituma ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya 36 cya Laliga.

Real Madrid yahise yuzuza amanota 78, naho Barcelona iguma ku manota 70, Girona ikaba iya 3, n’amanota 68, naho Atletico Madrid ikazigwa mu ntege n’amanota 61.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup