Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROKu kaburembe Manchester United igeze ku mukino wa nyuma

Ku kaburembe Manchester United igeze ku mukino wa nyuma

Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mata 2024, ikipe ya Manchester United yabonye tike yo gukina umukino wa nyuma wa FA cup nyuma yo gutsinda Coventry bigoranye.

Mbere y’umukino Manchester united yahabwaga amahirwe, gusa mu kibuga byaje kugorana bakizwa n’ifirimbi ya nyuma.

Ku munota wa 23, Mc Tominay yafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester united, ndetse ku munota wa 46, Maguire yongezamo baruhuka ari 2-0, bavuye kuruhuka Manchester United yatsindiwe na Captain Fernandez ku munota wa 58, ibintu byasaga nk’ibyarangiye.

Coventry yabagarukanye ibacanaho umuriro, ku munota wa 71, Simms atsindira ikipe ye icya mbere.

Mu gihe Manchester United yibwiraga ko ari ugukoramo gusa, O’Hare wa Coventry, ku munota wa 79, yabavumbye ikindi gitego biba 2-3.

Imirabyo y’amacenga, n’imizinga y’amashoti yari menshi ashwiragiza amashitani atukura, ibyaje kuba bibi cyane ku munota wa 95, aho Wright yatsindaga igitekerezo cyo kunganya kuri Penaliti.

Abaherwe ba Manchester United Avram Glazer na Sir Jim Ratcliffe bari bumiwe

Aha hari hasigaye gushakira amahirwe ya nyuma muri Penaliti zaje guhira Manchester united United, maze isezerera Coventry kuri Penaliti 4-2.

Ni umukino wabeye i Wembley, ukaba warebwe n’abasaga ibihumbi mirongo inani.

Iyi Manchester United isanze ku mukino wa nyuma mukeba wayo Manchester City, bazahatanira igikombe nyuma y’uko nayo isezereye Chelsea ku gitego 1-0.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup