Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROPolice FC:Mashami Vincent ari mu marembera

Police FC:Mashami Vincent ari mu marembera

Mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje kubura umusaruro mu kibuga umutoza Mashami Vincent igihe icyo ari cyo cyose yakwerekwa umuryango.

Nyuma yo gutangira akomerwa amashyi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mashami Vincent, umutoza wa Police FC, icyizere cye cyagiye kiraza amasinde, kugeza aho ikipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, ari no mu murongo utukura uva mu gikombe cy’Amahoro.

Mu mikino ibanza ya shampiyona Mashami yagerageje kwitwara neza, gusa mu mikino yo kwishyura imikino yaramushaririye aho mu mikino 11 yatsinzwemo 7, anganya 2, atsinda ibiri, ibintu bitashimishije abapolisi.

Mu masezerano ya Mashami Vincent, harimo ko nibura agomba gutwara igikombe 1, amakuru ahari ahuzwa n’umusaruro arimo gutanga, ni uko yagakwiye kuba atakibarizwa muri Police FC, gusa kuba agifite akaguru kamwe mu gikombe cy’Amahoro bihuzwa n’amasezerano ko agomba gutwara igikombe kimwe, bityo aracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Amahoro gusa nyuma yo gutsindwa umukino ubanza na Gasogi United, iramutse imusezereye yahita yerekwa umuryango nta gihindutse.

Mbere y’umukino ubanza wa 1/2, mu gikombe cy’Amahoro, na Gasogi United, Mashami ngo yari yabwiwe n’ubuyobozi ko niyaramuka asezerewe nawe yahita yegura kuko bitakoroha ko akomeza gutoza imikino isigaye.

Mashami Vincent watsinzwe umukino ubanza na Gasogi United, igitego 1-0, byaba bimurangiranye aramutse atisubiyeho ngo atsinde kandi asezerere Gasogi United mu mukino wo kwishyura agere ku mukino wa nyuma yemwe anatware igikombe cy’Amahoro.

Mashami Vincent yigeze gutoza ikipe y’igihugu Amavubi aho yavuye yerekeza muri Police FC, muri Nyakanga 2022, muri uyu mwaka wa Shampiyona ubu ari ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39, aho arushwa na APR FC ya mbere amanota 21.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup