Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURulindo: Abasore bakuye mudugudu iryinyo bamwe batangiye gufatwa

Rulindo: Abasore bakuye mudugudu iryinyo bamwe batangiye gufatwa

Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Masoro abasore bacukura amabuye muri Rutongo mu buryo butemewe baherutse gutega abayobozi barimo na mudugudu Rugamba Phocas uyobora Umudugudu wa Rubaya,bamukura iryinyo,yarikumwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu.

Izo nsoresore uko ari eshanu zakubise abo bayobozi mu ma saa yine y’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, zikeka ko barimo kuzishakisha ngo bazishyikirize ubuyobozi, kubera ibikorwa zisanzwe zizwiho, byo kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Ibyo bikimara kuba, babiri muri bo bahise bafatwa, abandi batatu baratoroka.

Mudugudu yari kumwe na SEDO w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro ; ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, bahuriyemo n’insoresore zirabakubita zikura Mudugudu iryinyo zinamwambura Telefoni ya ‘Smartphone’ n’inkweto yari yambaye, ndetse zinakomeretsa ushinzwe umutekano, ariko ebyiri muri zo zikaba zamaze gutabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje aya makuru.

Ati: “Abatorotse baracyashakishwa mu gihe abafashwe bahise bashyikirizwa RIB Station ya Murambi, bakaba barimo gukorwaho iperereza”.

Ati: “Abishora mu bikorwa nk’ibi by’urugomo, bakwiye kubireka kuko bitazabahira na gato. Nababwira ko Polisi yahagurukiye bene nk’abongabo kandi ntizigera ibaha agahenge na gato ko kugira aho babikorera”.

Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko izo nsoresore kimwe n’izindi zigaragara mu bikorwa nk’ibyo, zabazengereje zibakorera urugomo; ariko ngo kuba zigeze aho zihangara abayobozi zikabakomeretsa, basanga ari ibyo guhagurukirwa mu buryo budasubirwaho.

Umwe muri bo ati: “Ziratuzengereje. Zirirwa mu birombe zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, amafaranga zibuvanyemo zikayanywera inzoga n’ibiyobyabwenge zigata umutwe, uwo zihuye na we wese zigakubita”.

Ati: “Ntizitinya no kuba zafata nk’umugore ku ngufu mu gihe zihuye na we yigendera mu nzira bwije. Abaturage ubu tugenda ducengana na zo ngo zitatwambura cyangwa kudukomeretsa. Zigize intakoreka ku buryo hari n’abayobozi badapfa kuzisukira kubera amahane yazo. Ibyo twari twarabyirengagije ariko noneho kuba bigeze aho zidukubitira abayobozi barimo n’abo twitoreye, bigaragara ko zikabije kurengera cyane no kwiyumvamo ububasha zidafite”.

Yungamo ati :“Turifuza ko bazifata bakazijyana mu bigo zakwigishirizwamo umuco n’imyifatire mizima, wenda zazagaruka zaravuye ku izima zifite imyumvire myiza”.

Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abazwiho ibikorwa by’urugomo cyangwa abafite imigambi nk’iyo.

Ati: “Dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo abafite imyitwarire nk’iyi y’urugomo n’indi bifitanye isano hamwe n’ingeso mbi zibuza abaturage umudendezo bafatwe bigishwe bave mu bikorwa bigayitse, ahubwo bakangurirwe kuyoboka ibifatika byemewe bibateza imbere. Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, agakumira icyaha mbere y’uko kiba kandi inzego zimwegereye zibereyeho kumutega amatwi mu gihe cyose yaba hari amakuru amenye y’ahari ikibi kugira ngo dufatanye kugihashya”.

Akarere ka Rulindo kazwiho kurangwamo amabuye y’agaciro harimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti na Wolfram, cyane cyane mu Mirenge ya Masoro, Ntarabana, Cyinzuzi na Murambi.

Abakomerekeye muri urwo rugomo, nyuma yo kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Murambi, baje gusezererwa barataha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup