Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROOnana yashimiye abafana nyuma yo kuba umukinnyi mwiza muri Manchester united

Onana yashimiye abafana nyuma yo kuba umukinnyi mwiza muri Manchester united

Umunya-Cameroon Andre Onana nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze ukwezi kwa Werurwe muri Manchester United yashimiye abafana bakomeje kumunambaho bakamushyigira kugeza ahigitse abandi.

Uyu munyezamu w’imyaka 28 yaje muri Manchester united mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, yabanje kugorwa no guhamya ibirindiro mu izamu rya Manchester United gusa agenda yiyandayanda kugeza ubwo yigaruriye icyizere n’igikundiro i Manchester.

N’ubwo ikipe ya Manchester United yakomeje kugorwa no kubona intsinzi Onana yakomezaga kugaraga nk’ukomeje umutsi nk’ishyiga ry’inyuma rihetse iyi kipe y’Amashitani atukura.

Mu kwezi kwa Werurwe, Onana yagaragaje guhagara bwuma aho yarinze izamu rye ntinjizwa igitego bakina na Everton, aza gufasha Manchester united gutsinda Liverpool 4-3, yaje gufasha ikipe ye kunganya na Brentford, 1-1. Gusa aza kuyitenguha batsindwa na mukeba Manchester city ubwo yabanyagiraga 3-1, ikosa atatinze kubabarirwa kuko iyi kipe nta kipe ipfa kuyihonoka.

Ubwo yagaragazaga amarangamutima ye nyuma yo guhabwa igihembo, yavuze ko nyuma y’ibibazo yagize mu ntangiriro akinjira muri Manchester, abafana bamubaye hafi abashimira.

Ati:”Ntabwo byari byoroshye, gusa ni amarangamutima meza iyo aribo ushingiyeho, noneho biba akarusho iyo ubonye igihembo nk’iki ukibakesha(Abafana).”

Yunzemo ati”Ni igihembo kivuye mu murava no gukora cyane imyitozo y’inyongera, nakoranye n’abakinnyi bagenzi banjye, nkorana n’abatoza none ubu dufite icyo kwishimira.Mu by’ukuri ni ikintu utageraho wenyine bisaba ubufatanye.”

Andre Onana yagiye yinubirwa kenshi ashinjwa gutsindisha ikipe no gukora amakosa adakenewe, gusa mu kwezi kwa Werurwe ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Manchester united.

Onana byari byaramucanze abafana bamunambaho

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup