Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROAPR FC yaciwe miliyali y'amanyarwanda ku mukinnyi yifuzaga

APR FC yaciwe miliyali y’amanyarwanda ku mukinnyi yifuzaga

Uyu ni Stéphane Aziz Ki ukomoka muri Burkinafaso akaba akinira Young Africans yo muri Tanzania, nyuma y’uko ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yakomanze imwifuza biravugwa ko yasabwe kwishyura miliyari kugira ngo imwegukane.

Amakuru y’uko APR FC ishaka kwiyubaka ihereye kuri uyu mukinnyi yatangiye kunugwa nugwa guhera ku italiki 11 Mata 2024, akomojweho na  Micky Jr, inzobere mu makuru yihariye y’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Africa.

Uyu munyamakuru yatangaje ko ikipe ya APR FC, yakomanze ku rugi rwa Young Africans, ibaza impongano bifuza ngo babahe rutahizamu Stéphane Aziz Ki.

Iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania amakuru ahari ngo ni uko yasabye APR FC kwishyura nibura miliyoni y’idolari, asaga miliyari mu manyarwanda, ngo yegukane Aziz w’imyaka 28.

Stéphane Azizi yageze muri Young Africans avuye muri ASEC Mimosas yo muri Côte d’Ivoire, muri 2022, ubwo yasozaga amasezerano ye, bivugwa ko muri Young nibura ahabwa umushahara w’ibihumbi 10 by’amadolali buri kwezi, asaga miliyoni 10 mu manyarwanda.

N’ubwo mu mpeshyi ya 2024, ari bwo amasezerano y’uyu musore muri Young yagombaga gushyirirwaho akadomo, gusa ngo bitewe n’akamaro afitiye iyi kipe ya mbere muri Shampiyona ya Tanzania, yanageze muri 1/4 cya African champions league, amakuru ahari ngo ni uko Aziz yahawe icyizere ko azongezwa amasezerano y’imyaka 2.

Ibi bituma APR FC ihura n’urukuta rw’amananiza nk’ayo kuko Young nayo ikimufite muri gahunda iri imbere, bivuze ko ititeguye kumurekura cyeretse imutngiye ku giciro cy’amananiza nka kiriya cya miliyali APR FC irimo kwakwa.

Nasri Khalifan, ni umunyamakuru muri Tanzania, avuga ko n’ ubwo biri mu itangazamakuru, gusa ko bidashoboka ko umukinnyi yava mu ikipe ikomeye nka Young Africans agishoboye ngo agaruke gukina muri Africa y’Uburasirazuba.

Uyu mukinnyi Stéphane Aziz Ki, unagirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu ya Burkinafaso ikubutse mu mikino nyafurika, ngo si APR FC yonyine imurambagiza kuko n’amakipe yo muri Africa y’Epfo nka Mamerody Sundowns, na Orlando Pirates, nayo yashyizwe mu majwi ko amukurikiranira hafi, gusa aza kubihakana.

Youn Africans kuri uyu ya mbere ku rutonde rwa shampoo muri Tanzania, and heruka gusezererwa na Mamerody Sundown muri 1/4 mu mikino ya African CAF Champions league.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup