Saturday, May 18, 2024
HomeSIPORO#Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rujya Kwibuka ku rwibutso rwa Jenoside rwa...

#Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rujya Kwibuka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Abayobozi b’amakipe yombi ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, yifatanyije n’abafana, abakinnyi n’abatoza, kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Mata 2024, bakoze urugendo rwo kujya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abafana b’iyi kipe bitabiriye uru rugendo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwifatanya nayo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakora uru rugendo bari bafite icyapa kinini cyanditseho Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hananditseho Rayon Sports.

Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye bashyira indabo kumva zishyinguwemo.

Abitabiriye iki gikorwa bari abayobozi ba Rayon Sports bari bayobowe na Perezida Uwayezu Jean Fidel, abafana ba Rayon Sports bari barangajwe imbere na Kapiteni Muhire Kevin, abatoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe.

Uru rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kandi Rayon Sports yari yakoreyeho igikorwa nk’iki umwaka ushize taliki 08 Mata, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup