Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROUwambuwe ibihumbi 30$ na King James yabigejeje kuri Perezida

Uwambuwe ibihumbi 30$ na King James yabigejeje kuri Perezida

Pasiteri Ntezimana Blaise, Umunyarwanda utuye muri Suwedi (Sweden), aravuga ko yahaye ibihumbi 30$ Ruhumuriza James uzwi nka King James ngo bafatanye ubucuruzi akaba yaramwambuye, bityo akaba asaba kurenganurwa.

Pasiteri Ntezimana, abinyujije kuri X yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba ko yamurenganura nk’uko asanzwe abikorera buri munyarwanda wese.

Mu butumwa yandikiye umukuru w’igihugu yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.”

Akomeza agira ati: “Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye, yo gukora no gutunganya ifu ya kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafaranga ntayo yansubije.”

Pasiteri Ntezimana yanditse asobanurira Perezida Paul Kagame ko ayo mafaranga yari yayafashe nk’inguzanyo muri banki yo mu gihugu atuyemo.

Ati: “Nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe ndimo kwishyura Bank nongeyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB, ntanga amafaranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka, ariko ikibazo ntikirangire, kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura, ndabinginze mundenganure.”

Minisitiri w’Uburubyiruko, Utumatwushima we yavuze ko niba uyu mupasiteri ashaka kwishyurwa yagana inzira y’Ubutabera.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup