Saturday, May 18, 2024
HomeSIPOROÉtincelles ihaye Rayon Sport isomo rya ruhago i Kigali

Étincelles ihaye Rayon Sport isomo rya ruhago i Kigali

Kuri uyu wa kane taliki 04 Mata 2024, i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Étincelles itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 biyiha icyizere cyo kuzakomeza guhatana mu cyiciro cya mbere.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 26 wa Shampiyona aho ikipe ya Rayon Sports yatangiye itanga icyizere gusa cyaje kugenda kiyoyoka uko umukino wagendaga ugera ku musozo.

Étincelles yatangiye isa n’ifite ubwoba aho itazamukaga cyane, gusa na Rayon sport amahirwe yagiye ibona ntabwo yigeze iyabyaza umusaruro ibi byatumye amakipe yombi i Kigali asoza igice cya mbere anganya ubusa ku bundi.

Abafana ku mpande zombi bari bashobewe bahitamo kwicecekera ngo barebe igice cya kabiri icyo kibahishiye.

Ubwo bavaga mu rwambariro Étincelles yaje yisubiyeho yemwe ubona ko yigiriye icyizere ko byose bishoboka maze itangira gusunika Rayon sport cyane.

Ibi byaje kubyara umusaruro ku munota wa 52, aho Gedeo Bendeka yafunguye amazamu.

Mu minota 2 gusa nyuma y’igitego cya mbere, Bendeka wari wamaze gucisha ijisho muri ba myugariro ba Rayon Sports yongeye gutsindira igitego cya kabiri Étincelles, Rayon Sports itarakoramo.

Étincelles yasaga n’iyariye karungu, ku munota wa 58, yongeye kwerekana ko Rayon Sport irimo kurushwa cyane maze iyitsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe ku mutwe na Jordan Nzau.

Ibi byakomeje kurakaza umutoza Julie Mette, maze ahita asimbuza abakinnyi 3, Mugisha Master, Iraguha Hadji na Tuyisenge, yinjizamo Iradukunda Pascal, Kalisa Rachid na Elie Ganijuru.

Aha asa n’aho yari atekereje neza hakiri kare, gusa ni impinduka zabahaye impozamarira gusa aho ku mupira ufite imbaraga wahinduwe na Muhire Kevin, yahereje Bbaale ahita awuboneza mu izamu.

Ibi byatumye Rayon Sports n’ubwo yatsinzwe 3-1, iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, gusa biba amahirwe akomeye kuri Étincelles yari mu marembera yo kugera ku mwanya wa 10 n’amanota 29, irusha Bugesera iri ku mwanya wa 15 amanota 5.

Ibi bigatuma byongerera icyizere Étincelles cyo kuzaguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup