Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYARubavu: Umugore ufite ubwanwa nk'ubw'abagabo yasabye ubuyobozi uburinzi

Rubavu: Umugore ufite ubwanwa nk’ubw’abagabo yasabye ubuyobozi uburinzi

Mu Karere ka Rubavu uwitwa Mukandutiye Monique w’imyaka 54 y’amavuko utuye i Busasamana avuga ko akorerwa urugoma n’abaturage bamuziza ko afite ubwanwa bityo avuga ko abayeho ahangayitse.

Uwo mubyeyi ufite umugabo umwe n’abana batanu, mu isura ye bigaragara ko afite ubwanwa bwinshi, avuga ko nawe ari uko yisanze aho ku myaka 14 y’amavuko ubwo yigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubwanwa.

Yagize ati: “Ngeze mu mwaka wa karindwi mu mashuri abanza ndi mu kigero cy’ubwangavu, habanje kuza utwanwa nka dutatu ariko njye simbimenye, naba nicaye mu ishuri nkumva abanyeshuri barambwiye ngo Monika yameze imvi none dore n’ubwanwa buraje.”

Arongera ati: “Uko umwaka utashye utwanwa tukiyongera, ndangiza uwa karindwi ariko ntinda mu wa munani kubera ko nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu tsindwa, umubyeyi wanjye anjyana mu ishuri ryisumbuye ku Nyundo muri APEFOC.”

Uwo mugore avuga ko mu mashuri yisumbuye ubwanwa bwari bumaze kuba bwinshi maze ahura n’ibibazo bikomeye, aho anyuze bavuga ngo dore umukobwa ufite ubwanwa.

Ati: “Tekereza aho nyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa, bamwe bati ntabwo uzabona umugabo, nkagira ubwoba nkumva ndenda no kwikubita hasi ariko nkihangana, umubyeyi wanjye (mama) akankomeza, ariko na we ukabona ko bimuteye isoni.”

Uyu mugore akomeza avuga ko yakomeje guhura n’ibibazo, ati: “Hari abo nanyuragaho bakantuka cyane bati dore umukobwa wameze ubwanwa, mama akomeza kumpumuriza, amba hafi kuva mu bwangavu bwanjye, nibwo nawe yabitekerejeho ajya kubaza Dogiteri bamubwira ko ngo ari ibindi mu maraso, ngo ni ibyo bita Hormones.”

Mukandutiye avuga ko nubwo yari afite ubwanwa abasore batatinyaga kumutereta, ngo bamubwire ko bamukunda, dore ko uwo babana yatangiye kumutereta ubwanwa butangiye kumera.

Avuga ko mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’ubutegetsi ariko aza kuba umurezi, ati: “Akazi narakatse ndakabura kuko nari nzi ko nk’umuntu wize amategeko n’ubutegetsi nzakora mu biro, mu bucamanza cyangwa nkaba umutegetsi, nibwo nagiye kwigisha mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko baza gusezerera abadafite dipolome mu burezi, nibwo nagiye kwikorera, ndi rwiyemezamirimo mu buhinzi.”

Uyu mubyeyi avuga ko kandi yanze kogosha ubwanwa kugira ngo budakwira isura ye yose, gusa avuga ko adatekanye kubera abaturage bamwe na bamwe bamukoreraho urugomo bamuziza ubwanwa.

Ati: “Kugeza ubu mu buzima bwanjye ntabwo ntuje, aho nyuze hose mba meze nk’igisambo, binkomeretse umutima, hari n’ubwo nyura ahantu bakanyirukaho, umugabo wanjye turasazanye ntiyigeze ampa akato, ariko niba ari ukubera amagambo y’abantu hari ubwo ubona abaye nk’ucitse intege.”

Nanone ati: “Mbabazwa n’abakomeje kumpa akato, aho usanga bavuga bati ahubwo tuzagufata tukugarike turebe ko uri umugore cyangwa umugabo, rwose narabyaye mfite abana batanu murabazi.”

Akomeza agira ati: “Aho nyuze hose, haba mu masoko cyangwa mu nzira, hari ubwo baza bakanyirukaho bakankubita amabuye, nkagira ngo baranyica, naba ndi mu murima nkabona igitero cy’abantu nka 20 kiraje, bati ufite ubwanwa ufite ubwanwa turagukubita, nanjye kamere yaza nk’umwana w’umuntu, kwifata bikananira ugasanga mpanganye na bo.”

Mukandutiye avuga ko kubera ubwanwa umuntu umwe yigeze kumutegera mu nzira ajya ku isambu ye, amukubita inkoni aza kurwarira mu Bitaro bya Gisenyi.

Bityo arasaba ubuyobozi kumurindira umutekano kugira akomeza gushaka icyateza imbere umuryango we.

Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko yashatse kuvugisha Kariba Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, ariko inshuro zose bagerageje kumuhamagara ku murongo wa telefone ngo ntiyayifashe.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup