Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUMuhanga: Ababyeyi batewe impungenge n’ishuri,abana bababara bagarutse

Muhanga: Ababyeyi batewe impungenge n’ishuri,abana bababara bagarutse

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nyamirama barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora bugatabara abana biga mu kigo cy’ishuri ribanza rya Rutaka bemeza ko iyo imvura iguye abana bajya kugama mu mihana irituriye.

Icyapa kiranga ishuri nacyo ubwacyo kirashaje

Mu kiganiro n’itangazamakuru bavuga ko basaba ubuyobozi bw’Akarere kwibuka iki kigo ntibazatabare ari uko habaye ibara abana bagwiriwe n’ishuri.

Ndagijimana Mohammed avuga ko abana biga ku kigo cya Rutaka  batiga neza kuko iyo imvura iguye barimuka bakajya gushaka ahatava ibyo bigaga bikaba bicitsemo kabiri.

Yagize ati: “Abana bacu biga kuri iri shuri ntabwo biga neza kuko iyo imvura iguye bibasaba kwimukira mu nguni y’ahatava, hava hose bagasohoka bakajya mu yandi mashuri cyangwa mu ngo zituranye n’ishuri ibyo bigaga bikaba birarangiye umwana agaruka nta gitekerezo namba cy’ibyo yigaga bigatuma n’umusaruro uba mubi.”

Ati: “Twebwe nk’ababyeyi tuharerera tugira impungenge z’uko ibi bisenge by’aya mashuri byazahanukira abana bacu ku bw’impanuka bikabambura ubuzima bigaragara ko byaboze rwose kandi ariya mategura bisakaje arabiremereye”.

Ishuri rirashaje bikabije

Umubyeyi witwa Niragire Devothe avuga ko iri shuri rikwiye guhindurirwa ibisenge kuko iyo umwana agiye kwiga umubara agarutse kubera igitima kiba gihonda ko ibisenge byahanukira abana nibayavugurure bashyireho amabati.

Ati: “Nk’uko bigaragara ubuyobozi bukwiye kurebako haboneka amabati ibi bisenge bigahindurwa kuko iyo umwana agiye kwiga tumubara tumubonye agarutse,duhora twiteguye ko ibi bisenge byahabukira abana bacu tugasaba ko badushyiriraho amabati, erega nkuko muyabona yubatswe kera ku buryo n’abana bakubwira ko bibagoye kuyicaramo biga”.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rutaka, Nkunzabagabo Justin avuga ko ikibazo cy’iri shuri kizwi

Ati: “Mu myaka 16 ishize hubatswe ibyumba 9 byubatswe n’umushinga wa FH (Food for the Hungry) asakazwa amategura ariko iyo umuyaga uje ushobora gukura itegura mu mwanya waryo bigatuma hashobora kubonekamo icyuho hakaba hava mu gihe cy’imvura ariko twasabye inzego kuva ku Murenge kugera ku karere ko badufasha kuhasimbuza hagashyirwaho amabati kuri ibi byumba”.

Yakomeje avuga ko ikibazo gihari kidakomeye uko abaturage bakivuga ahubwo bijyanye n’igihe iri shuri ryubakiwe ritagereranywa n’andi yubatse harimo GS Ngoma na GS Muhanga akabasaba ko bategereza mu gihe inzego zibarebera zibifatira umwanzuro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain yabwiye itangazamakuru ko gahunda yo gusimbuza isakaro ry’iri shuri idateganyijwe vuba gusa iki kibazo kirazwi kandi ntabwo twakwifuza ko abana bacu bahura n’impanuka.

Ati: “Gahunda yo gusimbuza iri sakaro ry’amategura ntabwo ihari nubwo kugeza ubu amashuri yubakwa asakazwa amabati kandi iri ryubatswe kera cyane ariko ntabwo twifuza kubona abana bacu bahura n’impanuka tuzakomeza gukora ubuvugizi kuri bene ibi bibazo hagamijwe kubishakira ibisubizo”.

Iri shuri ryubatswe mu mwaka wa 1959 rikaba ryarasanwe na FH mu mwaka wa 2008 hubakwa ibyumba 9 rikaba rifite ibyuma 11 birimo 9 byigirwamo n’abana 370 harimo abana biga mu ishuri ribanza bagera kuri 318 naho abana 62 biga mu ishuri ry’Inshuke.

Mu karere ka Muhanga habarurwa ibyumba bisaga 407 bikenewe gusanwa naho ibyumba 207 bikaba bikeneye gusenywa burundu hakubakwa ibindi, amashuri abanza ni 124, amashuri yisumbuye yiga ku manywa bataha ni 45 mu gihe acumbikira abana ari 17.

Abanyeshuri biga kuri iri shuri baba bahangayitse

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup