Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYARulindo: Umukecuru yanze ko bashyingura uwapfuye amubereyemo ideni

Rulindo: Umukecuru yanze ko bashyingura uwapfuye amubereyemo ideni

Mu Karere ka Rulindo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 24 Werurwe 2024, umukecuru witwa Mukamuyumbu uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko yabyutse ajya kwishyuza amafaranga yaraberewemo n’umugore w’imyaka 48 y’amavuko waraye yitabye Imana.

Ibi byabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinihira mu Kagari ka Marembo ho mu Mudugudu wa Kigali, bivugwa ko ayo mafaranga yakomotse ku ntama uwo mukecuru yari yararagije nyakwigendera nyuma iburirwa irengero.

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’umwe mu baturanyi, yavuze ko iyo ntama nyakwigendera yayiragijwe n’uwo mukecuru nyuma ikaza gukendera kuburyo icyo kibazo cyagejejwe no mu nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Umukecuru yabyukiyeyo. “Aravuga ngo “Ntabwo muramushyingura mutayampaye!” Kuko yari yarayimuragije maze arayigurisha kandi bari baragiye banaburana ahantu hose birangira bamubwiye ko azajurira none yapfuye batari bakaburanye. Ariko yahoraga avuga ko batamushyingura batamwishyuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo we yavuze ko atigeze aregerwa iki kibazo.

Ati: “Uwo avuga ko afitiwe ideni n’uwo witabye Imana, ntakibazo yigeze atugezaho kuko ntacyo nzi ubwo icyo turakora ni ukubikurikirana tukamenya ngo ese ibyo avuga nibyo cyangwa ni byabindi biba bisanzwe, dore ko ntanuwigeze aduha amakuru y’uko byagenze reka mbaze ndaza kuguha igisubizo tumenye uko bimeze.”

Gitifu yabwiye umunyamakuru baganiraga ko yakongera kumubaza nyuma y’iminota itanu, gusa ngo nyuma y’icyo gihe inshuro zose yahamagawe ntiyitabye telefone kandi yacagamo.

Gusa amakuru avuga ko byaje kurangira umukecuru yumvikanye n’umuryango wa nyakwigendera, ukemera ko uzumvikana uburyo bazamwishyura amafaranga ye ibihumbi 35,000 Rwf, mu gihe cya saa cyenda nyakwigendera nibwo yaje gushyingurwa.

Src: Igicumbinews

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup