Saturday, May 18, 2024
HomeUBUZIMANyagatare: Abanyeshuri 150 bo mu bigo birindwi barwariye rimwe hakekwa amata

Nyagatare: Abanyeshuri 150 bo mu bigo birindwi barwariye rimwe hakekwa amata

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024, mu Bigo Nderabuzima birimo Cyabayaga na Nyagatare byo mu Karere ka Nyagatare havurirwaga abanyeshuri 150, hakaba hataramenyekana icyabiteye.

Abanyeshuri 18 muri abo 150 barembye bo bajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare, abo banyeshuri bose barwaye biga mu bigo birindwi byo mu Karere ka Nyagatare.

Umwe mu babyeyi bafite umwana wagize ikibazo akajyanwa mu Bitaro bya Nyagatare, yavuze ko umwana we yafashwe ku wa Gatanu mugitondo afite umuriro, aruka, guhitwa bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko umwana we yari yamubwiye ko yari yanyweye amata ku ishuri ndetse ngo na bagenzi be benshi bari mu bitaro.

Yagize ati: “Umwana yabyutse atubwira ko ari kuribwa mu nda ndetse atangira no kuruka agaragaza n’ibindi bimenyetso. Twamujyanye kwa muganga dusanga hari n’abandi bigana bahari na bo barwaye. Aba bigana nawe bahuriza ku gukeka ko amata banyweye avuye ku ikusanyirizo rya Bugaragara yaba ariyo yabiteye.”

Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yavuwe ndetse agahita ataha. Ati: “Umwana bamuhaye imiti arataha ari kunywa imiti yandikiwe.”

Dr Eddy K. Ndayambaje, umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyagatare, yavuze ko abanyeshuri bazanywe mu Bigo Nderabuzima bya Cyabayaga na Nyagatare, abarembye bajyanwa mu Bitaro bya Nyagatare bafite ibimenyetso byo kuribwa mu nda, kuruka, guhitwa n’umutwe ariko hataramenyekana icyateye iki kibazo.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya ikibazo cyabaye ku banyeshuri bazanywe mu Bigo Nderabuzima kuko ni bwo imodoka ijyanye ibizami (sample) kuri Laboratwari y’igihugu kugira ngo tumenye ikibazo cyabayeho. Twaraye twakiriye abana benshi ariko harimo abo tugiye gusezerera kuko bumva bameze neza ariko hari 18 bari gukurikiranwa n’ibitaro bya Nyagatare barembye.”

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko abanyeshuri barwaye baturutse mu bigo birindwi biga mu tugari dutatu turi mu Murenge wa Nyagatare, ndetse ahakana amakuru yuko amata ahabwa abanyeshuri aturutse ku Ikusanyirizo rya Bugaragara yaba yahumanyijwe.

Yagize ati: “Ntitwakemeza ko ari amata yahumanyijwe kuko mu bigo 39 bigemurwaho amata byose bitafashwe. Abanyeshuri baturuka mu bigo birindwi ni bo bagaragaje ikibazo ndetse bazanwa no mu bitaro.”

“Ubwo rero si amata yahumanyijwe kuko nabo bo muri ibyo bigo byose byayanyweye kandi nta kibazo bagize. Hari n’abana bazaga bafite impungenge ko na bo bagize ikibazo ariko abaganga bagasanga nta kibazo bafite. Ubu twese turi gufatanya ngo turebe icyibyihishe inyuma dushakisha amakuru acukumbuye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko abanyeshuri 150 bo mu bigo bitandukanye bafashwe bakakirwa n’Ibigo Nderabuzima ndetse bamwe batangiye no gutaha, buvuga ko 18 muri abo  barembye bari mu Bitaro bya Nyagatare bari gukurikiranwa.

src: Imvaho Nshya

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup