Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIYOBOKAMANARDC: Pasiteri yahaye umwana imiti isinziriza ngo amusengere akanguke avuge ko amuzuye...

RDC: Pasiteri yahaye umwana imiti isinziriza ngo amusengere akanguke avuge ko amuzuye birangira nabi

Muri RD Congo, i Lubumbashi umupasiteri w’Itorero ry’Ububyutse, yasezeranye n’umugabo n’umugore bizerwa muri iryo torero guha umwana wabo ibiyobyabwenge byinshi (ibinini bisinziriza) kugira ngo bavuge ko umwana wabo yari amaze gupfa nyuma aze kumukoreraho igitangaza cyo kumuzura.

Mbere yo gushyingura bageze ku irimbi pasiteri araza asengera uwo mwana kugira ngo azuke maze abantu benshi bizere igitangaza akoze, bityo bayoboke itorero rye bavuga ko bafite imbaraga zizura n’abamaze gupfa.

Kubwamahirwe make ya pasiteri umwana yanze gukanguka, kuko yari yahawe igipimo cy’umuti cyarenze imyaka ye n’ibiro yari afite, birangira umwana apfuye burundu.

Nyuma y’ibyo byose nyina w’uwo mwana kwihangana byaramunaniye, maze mu marira menshi mu maso ahishura uko byateguwe ku mugaragaro.

Polisi yahise ita muri yombi Pasiteri n’ababyeyi bombi b’uwo mwana.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup