Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYAMuhanga: Umuvuzi gakondo yagaruye ibicuruzwa bya miliyoni 4 byari bimaze iminsi 2...

Muhanga: Umuvuzi gakondo yagaruye ibicuruzwa bya miliyoni 4 byari bimaze iminsi 2 byibwe

Ishimwe Faustin ucuruza ibikoresho bakoresha bakanika ibinyabiziga yatunguye bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo ho mu Mudugudu wa Ruvumera nyuma yo kwibwa bimwe mu bicuruzwa bye, bikagarurwa.

Uyu Ishimwe Faustin w’imyaka 28 y’amavuko yabwiye Imvaho Nshya ko yibwe mu ijoro ryo ku wa 15 rushyira ku wa 16 Werurwe 2024, bikozwe n’abantu atabashije kumenye gusa avuga ko byabaye ku kagambane kuko aho hantu harara abantu benshi.

Ati: “Naratashye nsiga mfunze mu gitondo nibwo bambwiye ko bahishe barahiba hari mu ijoro ry’italiki 15 rishyira taliki 16 Werurwe2024 ariko ikigaragara ni uko habayemo akagambane kuko aha hantu hagoswe n’abazamu bararira aya mabutiki atandukanye.”

Avuga ko kugira ngo agarurirwe ibyo yibwe yahawe umuvuzi gakondo n’umuntu asanzwe aranguraho i Kigali, akamwishyura ibihumbi 650 Rwf kugira ngo amugarurize ibyo yibwe.

Ati: “Nkimara kuhagera nahamagaye umuntu w’i Kigali andangira uyu muvuzi tuvugana amafaranga ibihumbi 650 numva ko bitagaruka ambwira ko nzamwishyura babigaruye none byagaruwe harimo ibyuma bakoresha mu binyabiziga bifite agaciro ka miliyoni 4,000,000 Rwf byagaruwe ndishimye.”

Nsengimana Claude, Umuvuzi gakondo wabikoze yabwiye Imvaho Nshya ko akomoka mu Karere ka Rusizi ariko atuye mu Karere ka Karongi, avuga ko hari umuntu utuye i Kigali baravugana bemeranya ko agomba kumwishyura abonye ibicuruzwa bye, mu rukerera rwa taliki 18 Werurwe 2024 amuhamagara amubwira ko ibicuruzwa bye babimugaruriye.

Ati: “Ubusanzwe nkomoka mu Karere ka Rusizi nkaba ntuye mu Karere ka Karongi. Uyu mugabo twahujwe n’ikibazo yagize bakimwiba ariko uwaduhije akorera i Kigali, twaraganiriye rero mubwira amafaranga nkeneye mu rukerere rw’uyu munsi ni bwo yambwiye ko babigaruye ndahagera nsanga koko birahari.”

Uyu muvuzi yakomeje avuga ko ubushobozi afite ari ubwo kugarura ibyibwe gusa naho ibindi byasaba indi miti ifitwe n’abandi bavuzi gakondo.

Ati: “Abaganga turatandukanye ariko ndi umuvuzi ntabwo ndi umupfumu kandi nasanze sogokuru abikora nanjye ndabikomeza, nta miti yo kubazana mfite binsaba kwifashishwa sogokuru akabagaragaza.”

Bamwe mu baturage bo bishimiye ko kugarura ibi bicuruzwa bigiye kubamururaho abajura bari bamaze iminsi barabajengereje.

Bamwe bati: “Nibura kugarurwa kw’ibi bicuruzwa biraca intege abasanzwe batwiba kuko baraturembeje cyane.”

Umwe witwa Musana Emmanuel we avuga ko iyo baza kubagaragaza byari kurushaho kuba byizi bakabona uko abantu barakara.

Ati: “Icyo twifuzaga ni uko abo bajura bari bibye hano yari kubazana tukababona kuko byari kwereka abajura ko abashoramari barakaraye abantu bose bakababona.”

Bimwe mu byo uwo muvuzi yari afite birimo inzoka nzima igenda, ingona yumishijwe, agacuma n’inkoni we akaba yemeza ko akubita uwibye akagarura ibyo yibye.

Abakorera muri uwo mujyi babwiye itangazamakuru ko icyahima abajura bawubamo bajya bakorerwa ubufindo n’abavuzi gakondo nibura ko byabaca ku ngeso yo kwiba.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup