Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYARusizi: Mu rugo rwa mudugudu hasanzwe inzoka ihambiriye ku mbeba ari bizima...

Rusizi: Mu rugo rwa mudugudu hasanzwe inzoka ihambiriye ku mbeba ari bizima biteza urujijo mu baturage

Mu Karere ka Rusizi, mu rugo rw’umukuru w’umudugudu hagaragaye ishashi irimo inzoka ihambiriye ku mbeba byose bikiri bizima, bibera abaturage amayobera , bikekwa ko ari amarozi.

Iyi nzoka n’imbeba byagaragaye mu rugo rw’umukuru w’Umudugudu wa Nyakagoma, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hari mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2024.

Amakuru avuga ko hafashwe umwanzuro wo kwica iyo nzoka yari ikiri nzima byose biratwikwa bijugunywa mu bwiherero.

Kamari Kimonyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, yabwiye Umuseke ko iki kibazo gihari, gusa avuga ko nta gikuba cyacitse, asaba abaturage gucika ku myizerere ya gipagani.

Ati: “Turabahumuriza tubabwira ko nta gikuba cyacitse, tubabwira kwirinda imyizerere ya gipagani idafite ishingiro.”

Kugira ngo abaturage baganirizwe ku kwirinda ingeso nk’izi, kuri uyu wa Kane taliki 14 Werurwe 2024, muri uyu mudugudu hateganyijwe inama.

Abaturage bo bavuga ko muri uyu mudugudu atari ubwambere habaye ibintu nk’ibi, bavuga ko mu minsi ishize byabaye no ku muturage wundi witwa Bernard Birikunzira.

Hari andi makuru avuga ko ngo muri uyu mwaka mu ntangiro, hari indi nzoka yasanzwe mu rundi rugo mu giti cyo ku irembo yicwa yakinaga n’inyoni.

Bivugwa ko bakiyireba yahurudutse ikikubita imbere y’umuryango w’inzu, ubundi bagahamagara abanyamasengesho bakayica.

Undi mukecuru nawe, ngo nyuma yabonye inzoka mu nzu, agiye kuyica imuhungira ku yindi nzu bubakaga, maze irizinga irahagarara.

Icyo gihe umukecuru yaratinyutse ashira ubwoba arayica.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup