Saturday, May 18, 2024
HomeUDUSHYAZimbabwe: Perezida, umugore we n'abandi bategetsi bafatiwe ibihano na Leta Zunze ubumwe...

Zimbabwe: Perezida, umugore we n’abandi bategetsi bafatiwe ibihano na Leta Zunze ubumwe za Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa, Umugore we, Auxillia Mnangagwa, Visi Perezida wa Zimbabwe, Constatino Chiwenga, Minisitiri w’ingabo, Ushinzwe iperereza, n’ushinzwe ubukungu mu ishyaka Zanu PF.

Abategetsi ba Zimbabwe bakubiswe ikinyafu, bashinjwa ibyaha birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ruswa, kunyereza abantu, no guhohotera abantu bikabije.

Ibihano bafatiwe birimo gufatira imitungo yabo iri ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse no gukumira ingendo zose z’aba bategetsi zijya muri Leta zunze ubumwe za Amerika zitajyanye n’akazi.

Wally Adeyemo, ni umwungiriza wa Minisitiri w’Ubukungu wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko  ibi bihano byafashwe mu rwego rwa gahunda ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yo kurwanya ruswa n’akarengane ku isi.

Yasobanuye ko Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gufatira ibihano aba bategetse ari mu rwego rwo kwerekana ko icyaha ari gatozi, aho akazu ka Perezida wa Zimbabwe n’abamwungiriza ndetse na ba rwiyemezamirimo,  bakora ibyaha byinshi birimo kurya ruswa no guhohotera abaturage ba Zimbabwe.

Antony Blinken, ni Minisitiri wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, ushinzwe ububanyi n’Amahanga, yavuze ko ibi bihano bishya, bije nyuma y’uko  Zimbabwe yamunzwe na ruswa, akarengane, kwica inzirakarengane, kunyereza abantu, ruswa n’ibindi.

Mu gihe nta kintu ubutegetsi bwa Zimbabwe buratangaza kuri ibi bihano, Mnangagwa abaye Perezida wa Kabiri wa Zimbabwe ufatiwe ibi bihano nyuma ya nyakwigendera Robert Mugabe.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup