Saturday, May 18, 2024
HomeUBUTABERATour du Rwanda: RIB igiye guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina ihavugwa

Tour du Rwanda: RIB igiye guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina ihavugwa

Nyuma y’uko havuzwe ruswa ishingiye ku gitsina muri Miss Rwanda, ubu iyi nkundura yageze mu irushanwa rya Tour du Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rugiye kubikurikirana.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, mu biganiro byahuzaga inzego z’Ubutabera n’izireberera itangazamakuru, Ruhunga Jeannot, umuyobozi wa RIB, yatangaje ko nyuma yo kumva ko mu irushanwa ry’amagare, Tour du Rwanda, havugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uru rwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rugiye gutangira ku bikurikirana.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yatangaje ko bagiye gukurirana niba iyo ruswa ivugwa muri Tour du Rwanda ihari koko, hanyuma abakekwa bagakurikiranwa.

Yagize ati:”Twarabimenye ariko ibivugwa biba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ari ibihuha, ibivugwa bifite ireme iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo tugakurikirana.”

Yunzemo ati:”Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana,twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bagakurikiranwa.”

Bimaze iminsi binugwanugwa ko abakobwa bamamaza Tour du Rwanda, mbere yo guhabwa akazi hari abanyura mu nzira z’inzitane aho ngo baba babanza gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse hari ubutumwa bwagiye bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bikekwa ko ari ubw’abakobwa bangiwe guhabwa akazi kubera ko banze kuryamana na bo.

Byagenda gute mu gihe iki cyaha cyagira uwo gihama?

Umuntu wese mu buryo ubwo ari bwo bwose usaba, wemera cyangwa asezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, cyangwa utuma undi muntu agirirwa cyangwa akemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1FRW, ariko atarenze miliyoni 2 FRW.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha undi imibonano mpuzamahanga ku gahato,ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1FRW ariko itarenze miliyoni 2 FRW.

Ivomo: UMURYANGO

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup