Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAMusenyeri yatawe muri yombi akekwaho gufata abana ku ngufu

Musenyeri yatawe muri yombi akekwaho gufata abana ku ngufu

Ku myaka 74 y’amavuko, Musenyeri Christopher Saunders muri Kiliziya Gatolika ya Australia , yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu, ashinjwa ibyaha birimo no gusambanya abana.

Nyuma y’igihe kirekire Musenyeri Christopher akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican ku itegeko rya Papa Francis, yatawe muri yombi mu Burengerazuba bwa Australia.

Uyu Mwepisikopi araregwa ibyaha birimo gufata abana ku ngufu, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ububasha abafiteho, ibi bikekwa ko yaba yarabikoze hagati ya 2008 na 2014.

Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko bazakorana n’Ubutabera bya hafi, kugira ngo hatangwe ubutabera n’ukuri kujye hanze.

Musenyeri Christopher Saunders, aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa yaba abaye umuntu wa mbere muri Kiliziya Gatolika ukomeye uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup