Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAUmuhanuzi wo muri ADEPR wari ufunze yafunguwe

Umuhanuzi wo muri ADEPR wari ufunze yafunguwe

Nibishaka Theogene ufatwa nk’umuhanuzi, akaba ari n’umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Nibishaka Theogene, yatawe muri yombi ku italiki 28 Ukuboza 2023, akekwaho ibyaha byo guteza imvururu  muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha yakoreye ku murongo wa Youtube witwa Umusaraba TV, bikaba byarakozwe mu bihe bitandukanye byo mu mwaka wa 2023, aho yatangazaga amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu muri rubanda.

Mu mvugo yitaga ubuhanuzi yagiye avuga kuri buri muntu mu bamureze, agaragaza ibintu bibi bizamubaho kandi akabitangaza ku mbuga nkoranyambaga aho kubibwira nyirubwite, avuga ko yari yaramutumweho n’Imana, ibi bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha yisunze ikoranabuhanga.

Ikindi urukiko rushingiraho rumukurikirana, ni aho yagiye agaragara avuga ko mu Rwanda hazaba inzara n’intambara bikomeye, iyi mpamvu igatuma akekwaho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Hagendewe ko uyu Nibishaka afite umwirondoro uzwi, akaba afite abana bato barimo ufite imyaka 6, kuba kandi yemera ko azahagarika ibiganiro kuri YouTube, kandi akaba yemera ko azahindura inyigisho ze, urukiko rwubahirije ubusabe bwe bwo gukurikiranwa adafunzwe.

Nibishaka yategetswe ko azajya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma w’Ukwezi, akabikora mu gihe cy’amezi abiri.

Nk’uko byategetswe n’urukiko Nibishaka Theogene, yahise arekurwa iki cyemezo kikimara gusomwa.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup