Thursday, May 16, 2024
HomeAMAKURURubavu: RIB ifunze ukekwaho gukubita inkoni zaviriyemo urupfu uwo babanaga

Rubavu: RIB ifunze ukekwaho gukubita inkoni zaviriyemo urupfu uwo babanaga

Mu Karere ka Rubavu umugabo witwa Hagumimana Emmanuel yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we bari bamaranye amezi abiri babana mu nzu batarasezeranye bikamuviramo urupfu.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, bibera mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kanyundo ho mu Murenge wa Mudende.

Bivugwa ko izi nkoni zaviriyemo uyu mugore gupfa, yazikubiswe ku wa 25 Mata 2024, akahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza kumujyana kwa muganga apfira mu nzira.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yatangaje ko uyu mugabo yari amaranye n’umugore we amezi abiri.

Yagize ati: “Umusore yari igihazi, bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo ntiyabivuga, nyuma arembye nibwo bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.”

Ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, uhita ushyingurwa.

Gitifu yasabye abaturage kujya birinda amakimbirane abaviramo intonganya, kuko bakwiriye kujya bakemura ibibazo byabo mu bwumvikane, byananirana bakegera ubuyobozi bukabafasha.

Kuri ubu Hagumimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mudende.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup