Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURUKigali: Ruswa yavugwaga mu gutanga ibyangombwa byo kubaka yavugutiwe umuti

Kigali: Ruswa yavugwaga mu gutanga ibyangombwa byo kubaka yavugutiwe umuti

Uburyo bushya bufasha abaturage kwisabira ibyangombwa byo kubaka bwatangajwe n’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko byagaragaye ko hari abahanga mu by’ubwubatsi basabira ibyangombwa abaturage bikarangira babaye icyuho cya ruswa.

Ku wa Kabiri taliki 23 Mata 2024, hasobanurwa ingamba Umujyi wa Kigali wafashe mu guhangana n’ibyuho bya ruswa nibwo ibi byagarutsweho.

Hakozwe ubugenzuzi hasangwa hari abaturage benshi badasobanukiwe no gusaba ibyangombwa byo kubaka, bifashisha abahanga mu byo kubaka (Engeneers) bakaba ari bo babifashamo nk’uko byavuzwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’uyu mujyi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Umuyobozi yakomeje avuga ko hari bamwe muri ba Engeneers baka abaturage ruswa maze bakabeshya ko ari ibyihutisha itangwa ry’ibyo byangombwa.

Yagize ati: “Habamo icyuho cya ruswa kuko hari igihe Enjenyeri ashobora kukubwira ko dosiye itaraza, wowe kuko nta buryo bwo kureba niba dosiye yaje cyangwa itanaje, kandi wenda ishobora kuba yanaje. Akaba wenda yanakubwira ati ubishinzwe yarambwiye ngo kugira ngo ayitambutse twibwirize.”

Avuga ko kandi umuturage ashobora kumva ko ari uwo muco wo gutanga ruswa kugira ngo abone ibyangombwa kuko abaka ruswa baziha utubyiniro.

Yavuze ko kandi umuturage yashyiriweho urubuga ashobora kumenyeraho amakuru ajyanye n’ibyangombwa byo kubaka akeneye.

Madamu Urijeni yagize ati: “Turimo kureba uburyo byakemuka, ubu ngubu ushobora kureba aho dosiye yawe igeze, turimo kubibwira abantu kugira ngo babimenye. Iyo ugiye kuri www.kubaka.gov.rw.”

Madamu Urijeni yakomeje atangaza ko kuri urwo rubuga abaturage bashobora kuharebera ko ibyangombwa byabo byabonetse no mu gihe bibaye ngombwa bakaba babaza ibibazo.

Umujyi wa Kigali wavuze ko hashyizweho ingamba z’ubugenzuzi burebana no gutanga amakuru ajyanye no gusaba ibyangombwa by’ubutaka bikorwa neza.

Mupiganyi Apollinaire, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango u Rwanda ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda) yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ibyuho bya ruswa bikigaragara mu myubakire bizibwe.

Yagize ati: “Umuturage uvugana n’uriya rwiyemezamirimo wubaka imihanda akagira icyo amuha, ugasanga inzu ye isigaye inegetse, ubwo bwumvikane buciye ku ruhande, kandi bwari uburenganzira bwe ni icyuho. Ntabwo ari Umujyi wa Kigali ariko birawitirirwa.”

Yavuze ko hakomeza ubukangurambaga ku buryo umuturage inzu yakuweho kubera kubakwa binyuranyije n’amategeko avuga ko bubatse inzego zibireba ariko ntizibikureho hakiri kare, uru rwikekwe rukemuka binyuze muri ubwo bukangurambaga.

Madame Urujeni yavuze ko umuturage akwiye kubaka gusa mu gihe afite ibyangombwa kandi byemewe, niba yumva adashaka ko yahomba mu gihe ibyo yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko byakuweho.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup