Monday, May 13, 2024
HomeAMAKURUIKORANABUHANGACongo yashinje Apple gukoresha amabuye y'agaciro y'amajurano

Congo yashinje Apple gukoresha amabuye y’agaciro y’amajurano

Leta ya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo yashinje uruganda rutura rwa Apple gukoresha amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko aho baba babanje guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe Leta ya Congo yashashe inzobe ikandikira uru ruganda, haribazwa niba ruzagira icyo rusubiza cyangwa rubikoraho.

Iki gihugu cya mbere ku isi gicukurwamo amabuye ya Cobalt kikaba n’icya mbere muri Africa gicukurwamo ubutare bwa Cuivre, ntabwo gihwema gutunga urutoki ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze ubumwe za Amerika kuba bigisahura amabuye y’agaciro bakayacukura mu buryo butemewe bihishe inyuma y’imitwe yitwaje intwaro ibanza guhutaza ubuzima bw’abantu harimo no kubica.

Abahagarariye uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mategeko ni Abafaransa, William Bourdon na Vincent Brengarth, bakaba batanze ikirego ku ishami rya Apple mu Bufaransa ndetse no kucyicaro gikuru muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu gutanga iki kirego, bagiye bibaza banabaza Apple ahantu yakuye ubutare nka Coltan, Etain na Tungstène ikoresha mu ma telefoni n’ibikoresho byabo aho yaturutse.

Aba banyamategeko basabye Apple ko iba yatanze ibisobanuro bitarenze ibyumweru bitatu bitaba ibyo ikajyanwa mu nkiko.

Uru ruganda ruzwiho ibikoresho bigezweho nka telefoni za Iphone na mudasobwa za MacBook, rwakunze kuvuga ko nta kintu na kimwe rukoresha kitanyuze mu mucyo.

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup