Mu Karere ka umugabo usanzwe ukora akazi ko kotsa inyama witwa Ngendahimana Jean de Dieu w’imyaka 35, akurikiranyweho amahano yakoze bikekwa ko yakoze yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko.
Uyu Ngendahimana watawe muri yombi na RIB asanzwe atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo ho mu Mumudugudu wa Ruvumera.
Uwo mugabo kugira ngo atabwe muri yombi bivugwa ko ari amakuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana, akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, icyo cyaha akekwaho cyabereye ahitwa Rugarama mu Kagari ka Remera muri uyu Murenge.
Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yatangiye ko aya makuru akimara kumenyekana hihutiwe gushaka ukekwaho icyaha ndetse anashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Yagize ati: “Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugenza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho.”
Akomeza yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.
Uyu mugabo ucyekwaho icyaha asanzwe ari mucoma muri kamwe mu tubari tubarizwa i Muhanga, bivugwa ko uyu mugabo yigeze gushaka umugore ariko bagatandukana.
SRC:Umuseke