Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROEd Sheeran yamaze kwicukurira imva mbere yo gupfa

Ed Sheeran yamaze kwicukurira imva mbere yo gupfa

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza Ed Sheeran, yavuze ko yamaze kwitunganyiriza imva kandi imutegereje.

Kuri ubu Ed Sheeran, agejeje imyaka 32, yatunguye benshi ahamya ko yamaze kwicukurira imva, yatangaje ko imva yicukuriye imutegereje.

Yagize ati’’Ni umwobo wacukuwe mu butaka n’amabuye yubatse hejuru yawo ku buryo igihe cyose umunsi ugeze nkapfa nzajyayo.’’

Ed Sheeran, ni umuhanzi w’intarumikwa kuko yatsindiye ibihembo 4 bya Grammy Awards, bivugwa ko yatangiye uyu mushinga wo kwicukurira imva muri 2022, icyo gihe umugore we Cheery Seaborn, ikibyimba cyo mu nda cyari kimugeze ahaga.

Muri uyu mwaka Ed Sheeran, asa n’uwari afite agahinda kuko yari amaze igihe anapfushije inshuti ye Jamal Edwards, ahitanywe n’ibiyobyabwenge.

Iyi mva yubatse mu buryo bw’amagorofa abiri, Ed Sheeran, ahamya ko aha hantu ku mva ye, mbere yo kuvamo umwuka azajya ahakoresha yunamira abarimo nyirakuru wigeze kwitaba Imana, akabura uko amuherekeza kuko yari afite urubanza rutamworoheye I New York.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!