Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.
Amakuru yatangajwe aturutse i Vatican avuga ko Padiri Ntagungira Bosco wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Musenyeri Rukamba Philippe wari usanzwe uyobora iyi Diyosezi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Papa rigira riti: “Nyirubutungane Papa Francisco yemeye ubwegure bwa Musenyeri Rukamba Philippe wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Francisco yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepisikopi.”
Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali taliki 03 Mata 1964. Yize amashuri abanza mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakabanda.
Yahawe ubupadiri taliki ya 01 Nyakanga 1993. Yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993-1994, nyuma yaho kuva mu 1994-2001 yagiye i Roma gukomeza amasomo, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.
Avuye i Roma, kuva mu 2001-2002 yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’andi madini.
Kuva mu 2002-2019, Padiri Ntagungira yabaye Umuyobozi wa Semininari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Remera kugeza ubu.
Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye Umwepisikopi wa gatatu, asimbuye Musenyeri Rukamba Philippe uherutse kwegura kuri uyu mwanya nawe wari warasimbuye Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste.
Bivugwa ko Musenyeri Rukamba Philippe yeguye kubera ko yari agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.