Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

U Rwanda na Congo byagiranye ibiganiro imbona nkubone

Hagamijwe gukemura umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi wa RD Congo, Gracia Yamba Kazadi.

Ibi biganiro byabereye ahari kubera umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ibi biganiro kandi ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibi biganiro kugira ngo bibeho byagizwemo uruhare na Tanzania na Sudani y’Epfo, kandi byanitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Uganda na Kenya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko “Iyi nama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka igisubizo.”

Yagize ati: “Ba Minisitiri bombi b’ibihugu by’ibituranyi bagaragaje ubushake, ndetse bashimangira ko hakenewe igisubizo cya politike ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RD Congo, hagendewe kuri ibyo, imyanzuro ikomeye yafashwe mu kubyutsa ibiganiro bya Luanda na Nairobi.”

Umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda hashize iminsi warajemo agatotsi. U Rwanda rushinja iki gihugu gufasha umutwe wa FDLR ndetse no kugambirira guhungabanya umutekano warwo. Kandi ibi byagiye bishimangirwa na Perezida wa RD Congo Felix Tshisekedi.

Mu ruhande rwa Congo nabo bashinja igihugu cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta y’iki gihugu, gusa u Rwanda rukunze guhakana ibi birego rwivuye inyuma.

Ibi biganiro bibaye hari hashize iminsi mike Perezida Paul Kagame agaragaje ko u Rwanda rugifite ubushake bwo kuganira na Congo.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro na France 24, yavuze ko “U Rwanda buri gihe twaritabiriye (ibiganiro bya Nairobi na Luanda) kandi tugira uruhare mu buryo bwose dushoboye kugira ngo bitange umusaruro.”

Perezida Kagame abajijwe niba yiteguye kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yiteguye.

Muri uyu mwiherero hari kuganirirwamo ibibazo bikomeye bibangamiye ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango wa EAC, ibi bikaba byatangajwe n’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Veronica Nduva.

Veronica Nduva yagaragaje ko uyu mwiherero ari urubuga rwo gusasa inzobe, Abaminisitiri bagatanga ibitekerezo byatuma amahoro arambye agerwaho, ubufatanye mu mutekano bukongererwamo imbaraga, umubano w’ibihugu bigize umuryango na wo ugakomezwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU